Rusizi: Umusore yararanye na mugenzi we mugitondo amukozeho asanga yapfuye

Muhirwa Eric wabanaga na Iyakaremye Isaie mu nzu bamaranye amezi 2 babana, ariko aho bimukiye bakaba bari bahamaze ibyumweru 3, Muhirwa yakoze kuri Mugenzi we Iyakaremye asanga yapfuye.
Muhirwa w’imyaka 38 na Iyakaremye Isaie w’imyaka 28 bari bamaze ibyumweru 3 mu nzu iri mu Mudugudu wa Gikombe, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, mugitondo, Abajyanama b’Ubuzima baje kubaterera umuti wica imibu, agarutse mu nzu kumubwira ngo akureho ibintu babone uko batera umuti, amukozeho asanga yapfuye.
Aba basore bombi bakoraga muri Gare ya Rusizi, aho Muhirwa Eric ari komvuwayeri (Convoyeur) w’imodoka zitwara abagenzi, nyakwigendera Iyakaremye we akaba yashakiraga izo modoka abagenzi (umukubazi).
Muhirwa Eric avuga ko uyu mugenzi we nta burwayi yamubonagaho uretse ko yanywaga inzoga nyinshi, iminsi myinshi akaba yasinze cyane. Avuga ko yatashye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro rishyira ku wa 6 Werurwe, araryama, ntiyamenye igihe mugenzi we yaziye.
Ati: “Yatashye nasinziriye kuko turarana ku buriri bumwe, araryama, mugitondo Abajyanama b’ubuzima baje gutera mu nzu tubamo imiti yica imibu, barakomanga ndabakingurira. kuko nari ngiye kujya mu kazi, ngarutse mukozeho ngo mubwire asigare akuramo ibintu batere umuti nkoze ku maguru numva arakonje, mukozeho numva yashizemo umwuka.”
We n’abo Bajyanama b’ubuzima bahise batabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano, baraza, hemezwa ko umurambo ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma rya muganga.
Ati: “Sinzi niba yari yanyoye inzoga zikaze zikaba ari zo zamwishe kuko yari aryamye yubitse inda kandi sinakangutse akiri muzima ngo numve niba yari yasinze cyane nk’uko bisanzwe, ntegereje ibiva mu isuzuma.”
Umubyeyi wa nyakwigendera, Bisengimana Venuste, yabwiye Imvaho Nshya ko iby’urupfu rw’umwana we w’imfura bitunguranye.
Ati: “Inzoga zo yazinywaga rwose. Nubwo hari bamwe mu bo bakoranaga bavuga ko ari zo yaba yazize, jye sinabivuga, ntegereje ibiva mu iperereza n’isuzuma rya muganga ariko ntawe nshinja ko yamwishe, nta n’ikindi nakongeraho. Gusa bamuduhe, tujye kumushyingura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yavuze ko bidashoboka habanza isuzuma.
Ati’: “Ndabizi ko urupfu rwe ruri kuvugwaho byinshi,cyane cyane mu bo bakoranaga muri Gare ya Rusiz,bamwe bavuga ko yaba azize inzoga, abandi bakavuga ibyo bishakiye ariko turabasaba gutegereza igisubizo kiva mu isuzuma rya muganga.’’
Yihanganishije umuryango wagize ibyago, awizeza ko ubuyobozi buzababa hafi ngo nyakwigendera ashyingurwe neza.
Yasabye abaturage kujya bita ku buzima bwabo, bakisuzumisha bakamenya uko bahagaze.
Nyakwigendera yari uwo mu Mudugudu wa Kamuhana, Akagari ka Rusayo, Umurenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi.

