Rutsiro: Bakora urugendo rw’isaha bashaka amazi meza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 7, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abatuye mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Mageragere, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka  Rutsiro, bavuga ko barembejwe n’urugendo rw’isaha bajya gushaka amazi meza, bagasaba kweherezwa  umugezi rusange hafi yabo.

Aba baturage bavuga ko bajya kuvoma ahitwa ku Ntindo ya Kazibaziba ujya ku Bitaro bya Mushubati, akaba ari mu Mudugudu wa Rarankuba ari na ho bibasaba isaha yose bajya kuvoma kuko hafi yabo igihari ari imigezi itemba gusa.

Umwe mu bavuganye na Imvaho Nshya, yagize ati: “Utuma umwana ubwo akaba asibye ishuri, hari n’ubwo umutuma agatinda akaba yahura n’abamurusha imbaraga, ubwo ugategereza itaha rye ugaheba kubera uburyo ari kure.”

Yakomeje agira ati: “Urugendo rujyayo ni isaha nzima ku muntu ufite imbaraga nkanjye si najyayo kuko ni kure kandi ndananiwe. Ubwo rero iyo bigenze gutyo, abaha twese tuyoboka inzira y’amazi y’epfo, tukayateka ariko burya umwanda uba unagaragara. Ubuyobozi budufashije bukaduha amazi meza, baba bakoze kuko ikibazo cyacu kirazwi rwose.”

Undi yagize ati: “Ikibazo dufite hano, ni amazi adahari. Muri Rushikiri ntabwo wabona aho uvoma kuko n’ahatwegereye amakano yaho na yo yarakamye, turasaba ko ubuyobozi bwacu bwiza bwaduha umugezi rusang,e kuko kutagira amazi bitugiraho ingaruka z’uburwayi bwa hato na hato.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, yagaragaje ko hari icyo Akarere karimo gukora kugira ngo abaturage bose babone amazi binyuze mu kuyasaranganya kugira ngo agere n’aho atari.

Yagaragaje ko kandi hari imishinga bategerejeho amazi nka Kivu Belt, irimo kubakwa mu Karere ka Karongi, bityo ko mu gihe waba wuzuye abaturage bamwe bashobora kuzahita bayabona mu ba mbere.

Yagize ati: “Akarere ka Rutsiro twashyizeho uburyo bw’isaranganywa kugira ngo amazi abashe kugera kubaturage bose ndetse twizeza ko n’abo batari bayabona hari imishinga itandukanye izabaha amazi vuba irimo n’uri kubakwa mu Karere ka Karongi twiteze ko hari abaturage bacu bazabonaho amazi.”

Mu Kwezi kwa Nzeri 2024, ubwo Imvaho Nshya yaganiraga n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, yatangaje ko aka Karere kageze ku gipimo cya 50% ku baturage bafite amazi meza.

Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029, ingo zose zo mu Rwanda zizaba zegerejwe amazi meza ku kigero cya 100%, nibura muri metero 200 mu mijyi na metero 500 mu byaro.

Abaturage bo muri kano gace bagorwa no kubona amazi meza kuko mavomo yabo atakibonekamo amazi
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 7, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE