RGB yahagaritse Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International”

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere RGB rwatangaje ko Imiryango ishingiye ku myemerere ya “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” yahagaritswe gukorera mu Rwanda.
Mu itangazo RGB yashyize ahabona kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe yagize iti: “Turamenyesha abantu bose ko twamenyesheje abayobozi b’Inzego z’ibanze n’izumutekano ko imiryango yitwa “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nk’uko bisabwa n’amategeko, bityo ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara. “
RGB ikomeza yibutsa ko nta muryango wemerewe gukora utarahabwa ubuzima gatozi, ngo ube wanditswe byemewe n’amategeko.
Iti: “Tuributsa ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gusaba no guhabwa ubuzima gatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.”
Itorero rya Elayono Pentecostal Blessing Church ryari riyobowe na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.
Muri Kanama umwaka ushize Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi igera kuri 43.
Byakozwe hashingiwe ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ryakozwe mu gihugu hose.
Mu miryango yahagaritswe harimo Abagorozi, Abakusi, Abanywagake, Abarokore, Bavandimwe Church, Agape Sanctuary, Apostolic Faith Mission International Assemblies of Lord, Bethel Miracle Church, Chrisco Church Cornerstone Temple Dusenyi, Dusabimana Church, Edam Eebvr, na Eglise Bethania.
Harimo nanone kandi Future Bright Spark Church, Gopher Church Ubuhungiro, Hope Provision centre church, Hosian Bible church Independent Evangelical Lutheran, Congregation Rwanda Ihema Ry’amahoro, International Pentecost Ministries, Intumwa n’Abahanuzi Intwarane, n’Isoko Ibohora.
Haza kandi Isoko Imarinyota Ivugurura n’Ubugorozi i Remera, Joy of Salvation Church, Liberty Bible Church, Life In Jesus Christ, Lutheran Mission in Africa, Philadelphia Church, Principle of Holy Spirit Church, Promesse Life Covenant Church na Redeemed Baptist Church.
Ibyo byabaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwatangaje ko rwari rumaze iminsi mu igenzura kandi ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zari zimaze gukorwaho ubugenzuzi hafunzwe izigera ku 7 709 zose zitari zujuje ibisabwa.
Nibatsindwe says:
Werurwe 7, 2025 at 9:22 amAliko nibarize kurizi nsengero!
Zigisha iby Imana cyangwa har ibindi biba bibyihishe inyuma?
Nizifungwe naba nyirazo bafungwe.