Karongi: Arasabira umwana we ubufasha bwo kwiga imyuga

Uwamahoro Angelique arasabira umukobwa we Nyirantakiyimana Ishimwe w’imyaka 18 y’amavuko ubufasha nyuma y’aho aburiye ubushobozi bwo kumwishyurira amashuri asanzwe. Uyu mubyeyi usabira umwana we gufashwa kwiga imyuga atuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Ruragwe, Umudugudu wa Nyagahinga.
Uwamahoro Angelique wazahajwe n’uburwayi avuga ko atewe impungenge n’umwana we w’umukobwa, ari nabyo bituma amusabira abagira neza kuba bamufasha akiga imyuga.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we wagarukiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, nawe yafashwa akajya kwiga imyuga.
Ati: ”Umwana wanjye ari mu kigero cy’imyaka 18, ntabwo yabashije kwiga, yirirwa aho gutyo gusa rimwe na rimwe akabona akazi ko gukubura ku muhanda rero nkabona nta ejo heza yabona atarize kandi nta kandi kazi afite nanjye ntashoboye.”
Yakomeje agira ati: ”Aramutse afashijwe akiga imyuga nanjye byamfasha ndetse n’ejo he hakazaba heza kuko gukubura mu muhanda hamwe n’isoko rya Rubengera nabyo akora rimwe na rimwe ntacyo byazamugezaho. Gukomeza ku mwicarana hano, nta bushobozi mfite ngo murihire, ni ingorane zikomeye ku hazaza he.”
Aba bombi batunzwe n’abagira neza nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo, kuko ngo Uwamahoro Angelique adafite ubushobozi n’imbaraga zo kuba yakwiyitaho ngo yite no kuri uwo mwana.
Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: ”Njye nturanye nabo hano, akenshi no kurya hari ubwo ari njye ubafasha kuko uyu mwana ntabwo abona akazi kenshi ko gukora ku buryo yatunga nyina na we akitunga”.
Akomeza avuga ko ari we wamurangiye akazi ko gukubura ku muhanda imbere y’isoko ariko ngo akabona ntaho byazamugeza.
Ati: ”Nakuburaga ku muhanda mpafite ikiraka, ubwo kubera uburyo nabonaga ubuzima babayemo hano, ndiyemeza nshaka ibindi nshamo inshuro nkarangira uyu mwana n’ubu ni yo yagiye. Abona udufaranga duke tutabasha kubatunga. Hagize nk’umufasha akabona uburyo yiga umwuga byaba byiza cyane”.
Undi yagize ati:”Ni ikibazo gikomeye cyane kubona umwana nk’uyu adafite aho akura ndetse akaba atiga n’imyuga nka twe abaturanyi icyo dukora ni ukumuha uturimo dutuma atunga nyina afatanyije no gukubura ku muhanda. Ku bw’ejo hazaza he yafashwa kwiga imyuga nibura byaruta.”
Nyirantakiyimana Ishimwe na we avuga ko akurikije ubuzima abanyemo n’umubyeyi we, budashobora gutuma abona uko atera imbere ngo afashe na nyina bityo agasaba ko afashijwe kubona imyuga akiga kudoda yakwiteza imbere.
Ati: “Nifuza gufashwa kwiga umwuga w’ubudozi kugira ngo nindamuka mfatishije nkabona ibiraka najya mbasha gufasha mama, kuko kugeza ubu utwo mbonye turaduhahisha nkasigarira aho. Sinabasha kwirihira uwo mwuga kubera ubwo buzima.”
Nkusi Medard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera yavuze ko binyuze mu bafatanyikorwa bazamufasha nyuma y’igenzurwa ry’uko abikwiye koko.
Yagize ati: ”Ku byerekeye uyu mwana ushaka kuba yahabwa imyuga kugira ngo azagire icyo yimarira ejo hazaza, tujya tugira abafatanyabikorwa bafasha abana nkaba, turabanza dukurikirane turebe icyiciro abarizwamo kuko dusanze abikwiriye byahita bikorwa kuko dufite imiryango isanzwe ifasha abatishoboye muri ubwo buryo”.
lg says:
Werurwe 8, 2025 at 10:31 amIgiciro alimo wakirebeye naho batuye ko bihagije uwo mwana agafashwa