Rusizi: Ukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge yamenaguye ibirahuri by’Ibiro by’Umurenge

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Kwizera  Oreste w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Mururu, afunganwe na bagenzi be 2 kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, bakekwaho kwiba muri butiki y’umuturage bayitoboye banitwaje imipanga mu Murenge wa Nyakarenzo bakaniba televiziyo mu Murenge wa Mururu.

Nyuma yo gufatwa Kwizera yanakoze ibikorwa by’urugomo agerekaho kumenagura ibirahuri by’icyumba yari yashyizwemo mu Biro by’Umurenge wa Mururu.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Kamatene mu Murenge wa Mururu, avuga ko  aba basore uko ari 3 basanzwe bakora ibikorwa bibi binyuranye, birimo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ubusinzi bukabije kani uwafashwe yatanze amakuru kuri bagenzi be.

Ati: “Uwafashwe yatanze amakuru y’abandi 2 bafatanyije, hatangira iperereza ryo kubashakisha, basangwa mu kabari ko mu Mudugudu wa Kamatene, mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Mururu basinze, banashaka kurwanya abayobozi n’inzego z’umutekano zari zije kubafata.’’

Avuga ko babajyanye ku Murenge bategereje ko Polisi yari yatwaye uwafatiwe muri butiki i Nyakarenzo na bo iza kubatwara, babashyira mu cyumba kimwe cy’ibyo biro baragikinga.

Ati: “Kwizera Oreste byabonekaga ko uretse inzoga zisanzwe ashobora kuba yari yananyoye urumogi urebye ibyo yakoraga, yatangiye gukoresha imbaraga ze amenagura ibirahure by’icyo cyumba yari yashyizwemo, atangira kuvuga ko umwe mu baturage bamufashe nafungurwa azamwica, n’andi magambo   y’ubushotoranyi, bigaragara ko atari inzoga gusa yari yanyoye.’’

Undi muturage wari ku Biro by’Umurenge wa Mururu yagize ati: “Twari benshi hano nk’abaturage barimo n’ababazanye babavanye mu kabari aho bafatiwe, twumva ibirahure bitangiye guturagurika,tugiye kureba tubona ni Kwizera Oreste bahimba Mashyaka uri kubimena, ariko ntiyagombaga gusohoka n’ubundi ngo aducike. Polisi yahise iza irabatwara’’

Bavuga ko aba basore bakwiye guhanwa by’intangarugero kuko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa bihungabanya umudendezo w’abatuye imirenge ya Nyakarenzo na Mururu, na Kamembe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, yavuze ko uwo musore yamenaguye ibyo birahure,afunganywe na bagenzi be bari bafatanyijwe kwiba, bari kubisobanura kuri RIB,sitasiyo ya Kamembe.

Ati: “Dusanzwe tubafite ku rutonde rw’ibihazi, byananiranye, bagaragara mu bikorwa by’ubujura n’urugomo,bagafungwa, bagaruka bakarushaho,cyane cyane bitewe n’ubusinzi bukabije n’ibiyobyabwenge dukeka ko bafata, kuko urebye uburyo uwo musore yagize ibirahure by’Ibiro by’Umurenge akoresheje amaboko gusa, atari inzoga zonyIne yari yanyoye,hanarimo ibiyobyabwenge nk’urumogi.’’

Yashimiye abaturage amakuru batanze agatuma bafatwa, avuga ko ubuyobozi budashobora kwihanganira ababura gukoresha imbaraga zabo bakiroha mu bikorwa bibi, avuga ko ubuyobozi buhora bwigisha hakabamo nk’abo batumva.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE