Burera: Banenga bagenzi babo babakwena ngo bagiye kwiga umwuga bakuze

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu bagabo biga imyuga bavuga ko banenga bagenzi babo bavuga ko bagiye kwiga bakuze, nyuma yo gusiga imitungo yabo n’ingo zabo, bavuga ko bakwiye guhindura imyumvire , ariko kandi ngo ntabwo bibaca intege, gusa ngo bagamije kwiga umwuga uzabateza imbere.

Abo bagabo biga ububaji, bavuga ko kuba batakwirihirira aho kwigira umwuga, bavuga ko nyuma yo kubona inkunga batewe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bahisemo kuva mu ngo zabo bajya kwiga kuri Cyanika TSS, ariko ngo hari bamwe muri bagenzi babo babaha akato, gusa ngo bose bazi icyo bakurikiye.

Ntirikwendera Faustin  wo mu Murenge wa Gitovu yagize ati: “Ubu twebwe twigira hano imyuga, nyuma y’uko tutabashije kwiga andi mashuri nataye ishuri ngeze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, nyuma naje gushaka umugore, tubaho mu buzima butoroshye. Ubu maze amezi 3 niga umwuga w’ububaji ariko mbabazwa n’abagabo bagenzi banjye birirwa banca intege ngo nataye urugo nza kwiga, birirwa bampa inkwenene.”

Akomeza avuga ko ngo iyo ageze mu kabari, bagenzi be bamucunaguza bamuca intege

Yagize ati: “Nk’iyo ngiye mu kabari ntawansomya ngo natereranye abana n’umugore ngiye kuzisenyera, nyamara bakirengagiza ko umugore ari we umpa itike inzana kwiga, maze kubona ko umwuga ari mwiza kuko nyuma y’amasomo make maze guhabwa hano maze kugura ikimasa ku mafaranga ibihumbi 80 nakuye mu kiraka cyo guteranya inzugi n’amadirishya, amezi 6 ngomba kwiga azashira nungutse byinshi.”

Itangishatse Alfred yagize ati: “Njye nacikishije amashuri kubera ubukene bwo mu muryango , ntangira kujya nikorera ibigage by’abaturanyi ku mutwe, nkajya guca inshuro, nyuma y’aho maze guhabwa amahirwe n’akarere, niyemeje kuza kwiga ku myaka  35, benshi kuri ubu hari bamwe mu bagabo bagenzi banjye banseka ngo ndimo guta igihe, ariko nko mu biruhuko iyo ngiye muri ateriye y’undi bantiza ibikoresho ngakora akabati simburamo ibihumbi 100, nindangiza nzihangira umurimo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Cyanika TSS giherereye mu Murenge wa Cyanika Jean Bosco Bizimana, na we ashimangira koko ko hari bamwe baje gutangira kwiga umwuga ubona bafite ipfunwe kubera ko ngo bacibwaga intege na bagenzi babo, ariko kuri ubu bagenda bamenya ibyiza byo kwiga umwuga.

Yagize ati: “Ni byo koko dufite abagabo bafite ingo bafashijwe n’akarere kugira ngo bikure mu bukene kuko na  bo ubwabo bafite imiryango ikennye, baziga mu gihe cy’amezi 6, koko mu itangira wabonaga na  bo batabyisangamo ariko kugeza ubu ubona biteze kuzabibyaza umusaruro kuba hari ababaca intege cyane nka bagenzi babo bari basanzwe basangira icupa, ndabasaba gukomeza gukunda umwuga no kwima amatwi, ababaca intege.”

Kugeza ubu kuri TSS Cyanika hari abacikishije amashuri biga umwuga bagera kuri 12 bazahabwa amasomo mu gihe cy’amezi.

Cyanika TSS, yafunguye imiryango ifite abanyeshuri 246 abahiga biga amashanyarazi n’ububaji, abakobwa 110, abahungu 136 bose bakazarangiza bahabwa impamyabumenyi y’amashuri 6 yisumbuye.

TSS Cyanika abahigira umwuga bakuze bavuga ko badaterwa ipfunwe no kwiga bakuze
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE