Kamonyi: Impanuka y’ikamyo yafunze umuhanda Kigali- Muhanga

Impanuka y’ikamyo yabereye mu muhanda Kigali- Muhanga ku gice cyo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi yafunze umuhanda.
Amakuru ava mu bagenzi bari gukoresha uwo muhanda wa Kigali- Muhanga bavuga ko kuri ubu umuhanda iyi kamyo yitambitsemo ku buryo ntaho izindi modoka zanyura.
Umwe muri bo avuga ko usibye n’imodoka na moto itabona aho inyura.
Ati: “Ntaho wabona unyura niyo waba ufite moto, ubu twasubiye inyuma turi guca mu muhanda Cyakabiri- Nyarubaka, tukaza guhinguka kuri Kiliziya ya Musambira. Gusa twizeye ko Polisi ibirimo umuhanda uza kuba nyabagendwa kuko kuva mu Cyakabiri mu mujyi wa Muhanga ukongera kugera Nyarubaka ukagaruka i Musambira ntibyoroshye”.
Undi mugenzi yavuze ko byaba byiza nibura kuri buri nka kilometero 5 hajya haba hari imihanda y’ibitaka ishamikiye ku muhanda wa kaburimbo, kugira ngo mu gihe habaye impanuka hifashishwe iyo y’ibitaka.
Yagize ati: Ni byiza ko hatekerezwa uko kuri buri kilometero 5 hajya habaho umuhanda w’igitaka urasukira kuri kaburimbo n’ubundi kugira ngo mu bihe nk’ibi, iyo yifashishwe.
Nk’ubu imodoka zahagurutse i Muhanga saa kumi n’ebyiri zanyuze Nyarubaka zigahinguka i Musambira zikorehaeje isaha n’iminota 20, mu gihe ubusanzwe kuva Muhanga kugera Musambira ari iminota hagati ya 20 na 25.”
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje ko iyi mpanuka yafunze umuhanda Kigali- Muhanga.
Ati: “Turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Muhanga ko hari ikamyo yakoze impanuka ifunga uyu muhanda. Abatwaye imodoka nto barakoresha umuhanda Nyarubaka – Cyakabiri naho abatwara imodoka nini murasabwa kuba mwihanganye mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda irimo gukorwa, turaza kubamenyesha nuba nyabagendwa.”
Ubu butumwa bukaba ari nabwo buri ku rukuta rwa X rwa Polisi, aho isaba abakoresha umuhanda Kigali- Muhanga kuba bihanganye iyi modoka ikabanza kuvanwa mu muhanda kugira ngo ukomeze kuba nyabagendwa.
Niyomufasha modeste says:
Gicurasi 2, 2025 at 8:03 pmAhubwo uriya muhanda wa nyarubaka nukorwe kuko ukoreshwa kenshi iyo impanuka zibaye ,imodoka zitindamo kuko udakoze wangiritse.