Karongi: Abatwara abagenzi barasaba ko umuhanda wangiritse usanwa

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, basabye ko umuhanda uca imbere ya Gare ya Karongi wakorwa kuko ubabangamiye bigendanye no kuba utuma bakora impanuka.

Baganira na Imvaho Nshya, bavuze ko bafashijwe uyu muhanda ugakorwa byatuma barushaho gukora akazi neza nta kibazo bafite cyane ko hari bimwe mu bice byawo byakozwe ariko ho hagasa n’ahasigara.

Umumotari Rahamu Gaspard yagize ati:”Nawe urabona uburyo hano hangiritse cyane, hari ubwo uhakubitanira n’indi moto cyangwa imodoka buri wese ari gukikira imikuku ubwo impanuka ikavuka ubwo. Mu buryo bwo kwirinda impanuka rero, turasaba ko badufasha bakawukora kuko ni bwo twakora neza.”

Undi muturage yagize ati:”Ni byo gukorera hano biragoye usanga buri wese ashaka uko ahunga aha ariko bikaba iby’ubusa, hari ibindi bice byakozwe hano badufashije rero naho bakahibuka uyu muhanda uca imbere ya Gare ugakorwa byaba byiza”.

Mu bandi baganiriye na Imvaho Nshya, bashimangira ko kuba hadakoze nabyo bituma harushaho gusa nabi kandi ari mu Mujyi.

Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ni imbere ya Gare, haca abantu benshi batandukanye, imodoka zirahagera buri wese agashaka kunyura ahazima bikaba byatuma bagongana, ikindi ni no mu Mujyi , bahakoze hagasa neza byafasha abawugenda n’isuku ikaba yose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Gashanana Saiba yavuze ko kugeza ubu hari ibikorwa byo kuvugurura imihanda Umurenge uri gukora, abizeza ubufatanye kugira ngo ahari ibinogo nabyo bisanwe.

Yagize ati: ”Umuhanda ni uwa twese bisaba ubufatanye kandi hari ibikorwa byo kuvugurura imihanda turi gukora n’uwo uzagerwaho.”

Yavuze kandi ko Umurenge urimo kwagura umuhanda ujya mu Mujyi wa Karongi mu Murenge wa Bwishyura aho bari kuvana ibiti ahazwi nko kuri ‘Sitasiyo Source’ kugira ngo umuhanda wagurwe ndetse n’inyubako zegereye umuhanda zikaba ziri gukurwamo.

Uyu muhanda basaba ko wasanwa ufite ibilometero bigera ku 10, ukaba uherereye mu Murenge wa Bwishyura iruhande rwa Gare.

Umuhanda warangiritse, bakeneye ko usanwa
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE