Texas: Papa Francis yashenguwe n’iraswa ryabereye ku ishuri rihitana 21

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi wa Kiliziya Gatulika ku Isi Nyirubutungane Papa Francis, yagaragaje akababaro yatewe n’iraswa byabaye ku ishuri ribanza muri Texas maze asabira isengesho abahohotewe n’imiryango yabo.

Ati: “Umutima wanjye ushenguwe n’iraswa ry’imbaga ku ishuri ribanza rya Texas”. Papa kandi yahamagariye gushyira imbaraga mu kugenzura imbunda kugira ngo “amahano nk’aya atazongera ukundi.

Ni nyuma yuko Kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Gicurasi 2022, harashwe ku ishuri ribanza muri Texas, abantu 21 bahasize ubuzima harimo abana 19 n’abantu bakuze babiri.

Iraswa ryabereye mu ishuri ribanza rya Robb, ryakira abana 600 bafite hagati y’imyaka 5 kugeza 11 muri Uvalde. Iki ni kimwe mu bitero bibi byabayeho mu mashuri mu myaka itambutse.

Polisi ikaba ikiri gukora iperereza ku musore ukekwaho icyo cyaha w’imyaka 18, uzwi ku izina rya Salvador Ramos, wishe abana 19 n’abakuze babiri, ndetse na we yapfiriye muri ubwo bwicanyi bwibasiye umujyi uherereye nko mu bilometero 130 mu burengerazuba bwa San Antonio.

Bivugwa ko yabanje kurasa nyirakuru, mbere yo kujya ku ishuri, akaba yarinjiye mu nyubako akoresheje imbunda nk’uko Guverineri wa Texas, Greg Abbott yabitangaje.

Iryo perereza rikaba rigamije kumenya icyabimuteye, kugeza ubu kikaba ari amayobera.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yagejeje ijambo ku banyagihugu nyuma y’iryo raswa ryabereye ku ishuri ribanza i Uvalde, muri Texas.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez

Perezida Biden yahamagariye igihugu gusengera abahohotewe no kugira igihinduka (muri politiki), nyuma y’amasasu yahitanye abantu benshi mu bigo by’amashuri guhera Sandy Hook mu 2012.

Perezida yagize ati: “Kubura umwana ni nko gutanyagura igice cy’ubugingo bwawe.” Yavuze ko ibyiyumvo ‘bihumeka’.

Abayobozi batandukanye ku Isi bamaganye ubwo bwicanyi

Uyu munsi, abandi Bayobozi b’i Burayi, barimo Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Ireland na Finland, na bo bohereje ubutumwa bw’akababaro.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yifatanyije n’ababuriye ababo mu iraswa ry’amashuri abanza rya Texas, avuga ko ari “igitero cy’ubugwari.”

Ku rubuga rwa Twitter, Macron yagize ati: “Dusangiye akababaro n’agahinda by’Abanyamerika, abana n’abarimu biciwe mu gitero cy’ubugwari mu ishuri ryabo rya Texas.”

Mu bandi batanze ubutumwa bwihanganisha harimo na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky wavuze ko bibabaje akaba yifatanyije n’ababuze ababo mu kabababro.

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Eduard Heger yagize ati: “Nababajwe cyane n’amakuru yaturutse muri Texas, aho ubuzima bw’abana bwaburiye mu bwicanyi.”

Hagati aho, Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Micheal Martin, yavuze ko iryo raswa ari “amahano ateye ubwoba” maze ahumuriza imiryango y’abishwe.

Minisitiri w’Intebe wa Finland Sanna Marin na we yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo.

Marin yagize ati: “Umutima wanjye wifatanyije n’abantu bose babuze abana ndetse n’ababo mu gihe cy’iraswa mu ishuri ribanza muri Texas.”

Umuyobozi w’u Budage, Olaf Scholz na Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, bagaragaje akababaro batewe n’iraswa ku ishuri rya Texas.

Scholz yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati: “Ibitekerezo byacu biri kumwe n’abakomeretse ndetse n’ababuriye ababo muri ubwo bwicanyi, ku buryo nta magambo ushobora kubona abisobanura.”

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Sanchez, yasangije kuri Twitter amashusho y’amarangamutima yatanzwe n’umutoza wa Golden State Warriors, Steve Kerr. Kuri tweet, Sanchez yagize ati: “Aya mahano ya buri munsi agomba guhagarara muri Amerika.”

Umuyobozi w’u Budage Olaf Scholz
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yagize icyo avuga ku ku iraswa ku kigo cy’ishuri ribanza muri Texas
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE