Nyamasheke: Umurambo w’umusore wari umaze icyumweru yarabuze wasanzwe mu bwiherero

Umurambo wa Havugimana Gatanazi w’imyaka 34, wabanaga na mushiki we Murekatete Chantal, wasanzwe mu bwiherero bw’inzu itabamo abantu mu Mudugudu wa Rushondi.
Uwo nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, hanyuma umurambo we wabonetse mu Mudugudu wa Rushondi mu kilometero kimwe gusa uvuye aho yabaga, azingiye muri supaneti, bigakekwa ko ari abamwishe bakahamujugunya.
Murekatete Chantal yabwiye Imvaho Nshya ko ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, yatashye mu ma saa moya z’umugoroba avuye muri santere y’ubucuruzi ya Kamina muri ako Kagari, amuha ibiryo, we ajya kuryama, ntazi igihe undi yaviriye mu rugo aragenda. Bucyeye mu gitondo aramubura, na nijoro aramubura, ahamagara Umukuru w’Umudugudu amubwira ko amaze iminsi 2 yarabuze musaza we.
Ati: “Mudugudu yangiriye inama yo kujya kuri RIB ya Konjongo kureberayo mpageze bambwira ko adahari, njya ku ya Kagano na bo bambwira batyo, ndaza mbwira abaturanyi n’ubuyobozi bakomeza kumfasha gushakisha mbaza no muri santere y’ubucuruzi ya Kamina bambwira ko batigeze bamubona.’’
Akomeza avuga ko bucyeye yahamagawe n’abo mu wundi mudugudu bamumenyesha ko babonye umurambo w’umuntu mu bwiherero.
Yagize ati: “Ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ni bwo nahamagawe n’abo mu Mudugudu wa Rushondi bambwira ko hari umugore wahingaga hafi y’iyo nzu itakibamo abantu, yumva umunuko mwinshi agiye kureba abona isazi nyinshi muri ubwo bwiherero, arebye abonamo umurambo w’umuntu uzingiye muri supaneti, aratabaza, abaturage n’ubuyobozi baje basanga koko harimo umurambo w’umuntu.”
Akomeza avuga ko bahamagaye RIB n’abaganga bo ku bitaro bya Kibogora n’abayobozi, baraza umurambo ukurwamo basanga ni uw’uwo musore kuko amakuru yari yaracicikanye ko yabuze.
Ati: “Nababajwe n’uburyo bamuzingiye muri supaneti bakamushyiramo bamucuritse, nsaba RIB kunyereka umurambo we, barawunyereka, nsanga yarakubiswe ikintu kimeze nk’inyundo mu mutwe ahagana ku bwonko harahombana, hari n’ibikomere ku maboko, bigaragara ko bagiye bamukurubana.’’
Yifuza ko iperereza rikomeza akamenya iby’urupfu rwa musaza we, abamwishe bakamenyekana, bagahanwa.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango,yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yari asanzwe azwiho ubujura cyane cyane ubw’imyaka mu mirima n’imbaho aho babaga bazisatuye.
Ati: “Yari asanzwe azwiho ingeso y’ubujura,yajyaga yiba agafungwa hashira nk’ukwezi agafungurwa akongera, bityo bityo. Yakundaga kwiba cyane cyane imyaka mu mirima y’abaturage n’imbaho zabaga zasatuwe. Ntituzi niba yarishwe n’abamufatiye mu cyuho abiba, iperereza ni ryo rizatubwira ukuri.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yabwiye Imvaho Nshya ko bikiri mu iperereza nta kindi yabivugaho.
Ati: “Ikibazo cy’umurambo w’umusore wabonetse mu bwiherero, ntacyo nakivugaho biracyari mu iperereza.’’