Nyamasheke: Kunyonga igare byamugejeje kuri moto nshya

Niyogusenga Zacharie w’imyaka 20, wo mu Kagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kwagura imitekerereze agahera ku bunyonzi, akagana Karambi Vision SACCO ikamuguriza, amaze kwigeza kuri moto ye nshya y’arenga 2 000 000.
Aganira na Imvaho Nshya, uyu musore wifitiye icyizere cyo kugera kuri byinshi mu gihe gito, yavuze ko abona aho ageze, akurikije n’imyaka afite imbere ari heza, abikesha gukora cyane.
Yavuze ko yarangije amashuri abanza mu 2018, hashize imyaka 2 se yari yiringiye kumurihira ayisumbuye aba arapfuye, ubushobozi bwo kwiga burabura.
Ati: “Ndangije amashuri abanza, papa yarapfuye, ubwo kwiga birahagarara. Mama yampaye amafaranga 60 000 ngo nguremo imyambaro n’ibindi nkeneye, mbona imyambaro ntaho yangeza, nguramo igare ntangira kurikoresha njya kuzana ibirayi mu Gisovu muri Karongi, nkabigurishiriza hano muri santere y’ubucuruzi ya Kamina, nkarya make andi nkayabika ngamije gufasha umuryango wanjye kubaho.”
Yongeyeho ati: “Nagejeje ku mafaranga 300.000 ngura ikimasa nkomeza no kunyonga, negera abasudiraga n’abakora amagare ndeba ibyo bakora, ndabyiga na byo ndabimenya.
Mu mezi 5 cya kimasa nakigurishije amafaranga 520 000 nyaguramo ibikoresho byo gusudira na byo ndabitangira, niga gutwara moto, nkabifatanya no gukora amagare, amasaha yo kuryama no gutembera ndayagabanya bigaragara.”
Niyogusenga yaje kugana Karambi Vision SACCO ikamuha inguzanyo ihabwa urubyiruko yitwa’ Imari inoze’ na nyina amuha ingwate ya kawa, bamuha 2 000 000 aguramo moto nshya.
Ati’’ Ibyo byose maze kugeraho ku myaka 20 gusa mfite, mbigezeho mu myaka 4 gusa mbikesha Imiyoborere myiza.”
Avuga ko intego afite, ari ugukorera uruhushya rwo gutwara imodoka ari yo akoresha, akanubakamo inzu y’ubucuruzi kuko imirimo ye yose akora, mu kwezi atayiburamo 300 000Frw.
Umucungamutongo wa Karambi Vision SACCO Bumbali Machiavel avuga ko mu bice by’icyaro ibigo by’imari byagize akamaro gakomeye cyane, byafashije kwegeranya amafaranga ntapfe ubusa.
Ati: “Nk’uriya musore yaratugannye tumugira inama arazubahiriza, tukamuha amafaranga akayagura moto, n’ibindi akora byose bimufasha kwishyura neza, igihe cyose yashaka inguzanyo, ntiyayibura kuko natwe aba atwereka ibifatika yanaratira abandi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal, ashimira uyu musore na bagenzi be bagira aho bikura n’aho bigeza mu iterambere bahereye kuri bike.
Ati’’ uriya ni intangarugero y’ibishoboka. Icyo dukora, nka bariya tubagira inama yo gukomereza aho bakagera kure hashoboka, bakanatanga inama kuri bagenzi babo.”
