Ruhango: GALS yatumye abagize umuryango bakorera hamwe

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Kagali ka Bunyogombe, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango bavuga ko inyigisho bahawe ku buringanire n’ubwuzuzanye zabafashije kudaharirana imirimo bagakorera hamwe ndetse byagabanyije amakimbirane mu miryango.

Izo nyigisho za GALS (Gender Action Learning System (GALS) zanagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney ahamyan ko izo nyigisho zagize umumaro zikunganira n’izindi nama zitangwa zerekeranye n’imibanire ikwiye mu muryango.

Consolée Ufitamahoro, umwe mu bagenerwabikorwa bo mu Mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Bunyogombe yavuze ko ngo abahawe inyigisho za GALS z’umushinga PRISM ngo zatumye bamenya amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umuryango.

Ati: “Ubundi mbere y’uko tubona inyigisho za GALS ari bwo buryo bwo kwigisha abantu hakoreshejwe ibishushanyo, bukoreshwa n’Umushinga PRISM ngo abantu babashe kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, bakorere hamwe bagambiriye iterambere, ntabwo ibintu byari bimeze neza.

Twakundaga guhisha aho twinjiza amafaranga, ariko twasobanukiwe ko niba dushaka gutera intambwe, guhuza ibyo twinjiza hamwe kugira ngo dutegure igenamigambi.”

Habimana Eugene wo mu Kagali ka Bunyogombe, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango yavuze ko batariga inyigisho za GALS mu miryango bitari bimeze neza, ariko nyuma basobanukiwe ko umuryango wiha intego, ugakorera hamwe.

Ati: “Mbere y’uko duhabwa inyigisho ku bwuzuzanye n’uburinganire, GALS, mu miryango iwacu ntibyari bimeze neza kuko niba narabaga mvuye guhinga nashyiraga isuka ku rutugu nkagenda nzi ngo nta kindi kindeba.[….] numvaga hari iyo umugore yakora njye ntayikora.Tumaze kwiga byadusabye ko twese dukorera hamwe, gukorera ku ntego, nibaatese ntibyambuza koza amasahane, niba nshaka kuba nakwamabara umwenda umeshe kandi atetse ntibyambuza kwifurira.”

Yongeyeho ati: “Kwiga GALS byadufashije kuzamuka tuva mu ntera twari dufite mbere, imyumvire irahinduka.Tumaze kwiga byadusabye ko twese dukorera hamwe, gukorera ku ntego.”

Umuyobozi wungirije w’Akarereka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney yavuze ko GALS zagize akamaro, ziyongera ku zindi gahunda za Leta zo gutuma habaho umuryango utarangwamo amakimbirane.

Yagize ati: “Inyigisho za GALs zagize akamaro, imibanire mu miryango yahindutse, byunganiye izindi ngamba zifasha kugira umuryango uzira amakimbirane, umugore n’umugabo bagafatanya kugira ngo bagere ku iterambere.”

Izo gahunda zose zikomatanyije, zatumye imiryango 302 yo mu Karere ka Ruhango iva mu makimbirane.

Amasomo ya GALS yatumye abagabo bafatanya n’abagore babo, bumva ko ntakubaharira imirimo imwe n’imwe
Amasomo ku buringanire n’ubwuzuzanye yigishwa hifashishijwe ibishushanyo
Abantu bahabwa amasomo ku buringanire akabafasha kuzuzanya bagakora bakiteza imbere
Umugore n’umugabo bagena indoto y’iterambere bakanayijyanamo mu kiuyishyira mu bikorwa
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE