Burera: Abantu basaga 40 barutse banacibwamo hakekwa umusururu banyoye

Ku kigo nderabuzima cya Cyanika, hagejejwe abantu bagera kuri 40 baturutse ahari habaye ubukwe bakanywa ubushera bakaba barimo gucibwano no kuruka, hagakekwa ko ari bwo bwabiteye.
Abo baturage ni abo mu Kagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Gakenke, Umurenge wa Cyanika, bavuga ko mu ijoro ryakeye ku wa 24, hari abaturage bagiye mu birori byo kwishimira mugenzi wabo wari wasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko, bakanywa ubushera, abagera kuri 40 bakarwara indwara yo gucibwamo no kuruka.
Bamwe bavuga ko uwo musururu wahumanyijwe bigatuma barwara mu nda ndetse no kubabara mu mutwe nyuma yo kubunywa ku muturanyi wabo witwa Ahishakiye Evariste, ariko ngo ni ibintu byabateje umutekano muke mu muryango no mu buzima bwabo nk’uko Mukamategeko Eugenie yabivuze.
Umwe yagize ati: « Hari abaturage bagiye kunywa ubushera kwa Ahishakiye bahanywa ubushera dukeka ko bwahumanyijwe kuko iki kibazo ni ubwa kabiri kibaye muri aka Kagari kacu, kandi bituruka ku matsinda hano yiyise ngo ni Jugumira, bagira batya bagategura iminsi mikiru nayo ikoresha ibiribwa bidafite isuku, twifuza ko aya matsinda yacika ».
Ntibansekeye Jean Baptiste yagize ati: «Hari abantu hano bihaye gushinga ibimina ngo ni Jugumira, aba bakorera mu buryo bw’akajagari, bafata umwanya bagatekera mu rugo rwa mugenzi wabo bakaza bakahiyakirira, ibi bintu bireze rwose, twe dukeka ko ari amarozi ariko nta guhamya dutegereje ibisubizo bya Muganga, gusa hano dufite n’ikibazo cy’amazi make nabonetse akaba ari mabi na byo dutekereza ko amazi mabi ari intandaro.»
Ahishakiye Evariste avuga ko hari abavandimwe be baje kumusura, banjywa ubushera ariko buza kubagwa nabi nyamara ngo ubu bushera ni muramu we wari wabushigishe.
Yagize ati: « Ubushera ni muramu wajye wabushigishe nari mbwizeye, ariko nyuma y’aho nkimara kubunywa natangiye kumererwa nabi banzana kwa muganga bampa ubufasha ndabona ngiye gutaha, gusa umwana wanjye we bamujyanye mu bitaro bya Ruhengeri, kuko yakomeje kuremba, mfite icyizere ko na we aza kumererwa neza.»
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga Ngendahimana Jean Marie Vianney, na we yemeza iby’aya makuru koko ko hari abaturage bagera kuri 40, bagizweho n’ingaruka z’ubushera butateguranywe isuku, ariko agashimangira ko ntawahasize ubuzima, akavuga ko ibyerekeranye n’amatsinda yiyise Jugumira bayaganiriyeho n’abaturage ko akwiye guhagarara ngo hashize igihe.
Yagize ati: «Yateguye ibirori byo kwishimira ko yasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko, yari yatumiye abo kwa sebukwe ndetse n’umuryango we, gusa nyuma y’umunsi umwe ni bwo abantu batangiye gutaka mu nda ndetse n’imisonga yo mu mutwe twahise tubajyana ku kigo nderabuzima cya Cyanika abagera kuri 35 ni bo bahise bagezwayo, kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.»
Akomeza agira ati: “Uyu munsi rero tuvugana bari bamaze kugera kuri 40, turasaba ko amazi bakoresha yo mu bigega babanza kuyateka n’ibikoresho bakabisukura, buriya bushera banyoye bwari bwakoreshejwe amazi avuye mu bigega na byo bidasukuye, bagire isuku ndetse bajye koresha amazi atetse. »
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Cyanika Imanishimwe Denise, avuga ko bakimara kumva ayo makuru bahise batanga ubutabazi bwihuse ndetse bohereza irindi tsinda kujya gushakisha abandi baba baranyoye kuri ubwo bushera kugira ngo badakomeza kurembera mu ngo.
Yagize ati: «Twakiriye abaturage bo mu mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Gahinga, bari mu munsi mukuru mu rugo rwa Ahishakiye, byabaye ku cyumweru, baje bataka mu nda, banafite imisonga mu mutwe, barukaga, ibizamini byatweretse ko bari barwaye inzoka zo mu nda kuko bigaragara ko bakoresheje amazi mabi, ubu abagera kuri 46 ni bo twakiriye kandi abenshi bamaze gusubira mu ngo zabo, ibivugwa ko ari amarozi barabeshya, ahubwo bajye bakorera mu bikoresho bisukuye.»
Muri aba barwayi abagera kuri 6 ni bo boherejwe mu byaro bikuru bya Ruhengeri na Butaro.
Ikigo nderabuzima cya Cyanika, gitanga serivise ku baturage basaga ibihumbi 40, kikaba cyakira abagera ku 60, kikaba gifite amavuriro 6 y’ibanze (Poste de sante), kikaba gitanga serivise zo kuvura amenyo, kubyaza, ubuvuzi rusange n’ibindi.

