Rusizi: Inzu y’umuryango w’abantu 6 yafashwe n’inkongi irakongoka

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Inzu Ndagijimana Donat w’imyaka 43 yabanagamo n’umugore we n’abana 4 mu Mudugudu wa Kimpindu, Akagari ka Gatare,Umurenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku wa Mbere,tariki ya 24 Gashyantare 2025,irashya irakongoka.

Ndagijimana Donat, yabwiye Imvaho Nshya ko yahamagawe n’umuturanyi we ko inzu ye iri gushya,ari i Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo, umugore yagiye guhinga, abana bagiye kwiga, hafashwe icyumba araramo, umuriro usingira ibigori byari biri muri pUlafo ibilo birenga 200,pUlafo irashya irarangira n’amabati arangirika bikomeye, akaba asigaye iheruheru .

Ati: “Umuriro wabonywe n’abanyeshuri bari bari mu kigo cy’ishuri duturanye cya Cyivugiza, bavuza induru, banamanuka biruka batabara, n’abandi baturage baratabara, uwampamagaye murangira aho nashyiraga urufunguzo, barafungura, bagerageza kuzimya ariko ibyari mu cyumba ndyamamo byose ntacyo twarokoye, jye n’umugore twambaye imyenda twari twajyanye aho twari turi.”

Avuga ko nta kintu yari yasize acometse,ko umuriro ushobora kuba waratewe n’insinga z’amashanyarazi zishobora kuba zarariwe n’imbeba zigashishuka zigakoranaho, zigatwika inzu yose.

Ashimira abaturanyi bakomeje kumuba hafi bamuzanira icyo kurya kuko nk’ibigori byo nta n’intete asigaranye kandi yari yejeje byinshi, agasaba ubuyobozi kumuba hafi bukaba bwamuha ubufasha bw’amabati, abaturanyi bakamufasha kubona ibiti byo kubakisha, bakamuha n’umuganda, yakongera kubona aho arara.

Yagize ati: “Nta kambaro, nta gakweto, mbese ari jye ari umugore dukeneye n’uwadufashisha akambaro kuko yose yahiye, n’icyo kurya cyadufasha kuko ibyinshi byahiriyemo. Uwadutabara wese yaba akoze cyane.”

Avuga ko hahiriyemo iby’agaciro k’amafaranga 1 332 000.

Niyonzima Guillaume, umuturanyi w’uyu muryango, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyago bya mugenzi wabo byabababaje cyane, bari kugenda bakora ibishoboka byose, buri wese uko ashobojwe, ngo barebe ko nibura yabona icyo yambara n’icyo abana barya, igihe bagitegereje ko ubuyobozi hari icyo bukora, bakanamuha umuganda nk’abaturanyi.

Ati: “Ibyago nka biriya ntawe bitabaho, ntibinateguza,ni yo mpamvu nk’abaturanyi turi kugerageza kumuba hafi,ugize icyo abona akamushyira. Dutegereje ko ubuyobozi bugira icyo bumukorera, cyane cyane kumubonera amabati, tugashyiraho umuganda nk’abaturanyi akongera kubona aho aba n’icyo agaburira umuryango.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel, yihanganishije umuryango wahuye n’ibi bizazane, avuga ko ugiye gushyirwa ku rutonde rw’abahuye n’ibiza,nihaboneka imfashanyo ukazafashwa.

Ati: “Igihe tuyitegereje ariko ntitwarebera gusa anyagirwa, ibikorwa by’imirimo y’amaboko abaturage bashobora kumukorera birateganyijwe, tuzamuha umuganda nk’abaturanyi be.’’

Yasabye abaturage kujya bagenzura insinga z’amashanyarazi baba barashyize mu nzu zabo n’izo bagura bashyiramo ko zujuje ubuziranenge, izishaje bakihutira kuzisimbuza,bakanareba kenshi ko nta zariwe n’imbeba zigashishuka, izo basanze zarashishutse bakazisimbuza, kugira ngo inkongi nk’izo za hato na hato zirindwe.

Ibyari mu nzu byarahiye birakongoka
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Uwumukiza Theogene says:
Gashyantare 26, 2025 at 11:51 am

Nukurigose Rege Nikore Uko Ishoboyekose Irebe Icyabacyirigutera Izinkongi . Ariko Uyumugabo Inzego Zubuyobozi Zirebeko Zamurwanaho Kuko Yahuye Nisanganye Ritoroshye Murabiziko Impanuka Idateguza Barigushyiraho Na Nimeroye Yaterefone Iri Muri MoMo Agahabwa Ubufasha .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE