Kugira umuryango utekanye bireba buri wese

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye bisaba ko buri wese mu bawugize agira ubushake, akagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije Imibereho myiza y’umuryango.

Ni ubutumwa bwagarutsweho na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, kimwe n’ubuyobozi bushimangira ko koko iyo umuturage agize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, akabigira ibye, umuryango utekana.

Hakizimana valens yavuze ko kwegera abaturage bituma bibona mu miyoborere myiza binana umusemburo w’umuryango utekanye.

Yagize ati: “Kuba ubuyobozi bumanuka bukegera abaturage mu midugudu yabo bakaganira bigaragaza imiyoborere myiza. Ibyo binatuma abaturage ubwabo bashishikarira kugira gahunda izabo, harimo umuryango utekanye, kwishyura mituweli n’ibindi.”

Kalisa we yagize ati: “Nta kuntu twakwesa imihigo ya mituweli, Ejo heza umutekano mu ngo twirinda amakimbirane n’izindi gahunda ubuyobozi butatwegereye. Turashima ko butuba hafi.”

Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yifatanyije na bo mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwateguwe n’Umurenge wa Kabacuzi,
bwari bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake umuryango utekanye, dutanga mitiweli ku gihe, twirinda amakimbirane mu miryango, kandi tugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo aho dutuye.’

By’umwihariko Abakuru b’Imidugudui babaye indashyikirwa mu kwesa umuhigo wo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu Midugudu bayobora bahawe ibihembo.

Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kurushaho kwegera abaturage.

Ati: “Abayobozi mukomeze mushishikarire gukomeza kwegera abaturage no kwita ku mihigo izana impinduka ku mibereho y’abaturage”

Ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango, gutanga Ubwisungane mu kwivuza ku gihe no kugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo aho batuye bwanasojwe n’umukino wabereye mu Kagari ka Ngarama Umudugudu wa Mpanga.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kwirinda Malariya bitabira kurara mu nzitiramubu, kugira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse asaba n’ababyeyi gutanga uruhare rwabo rufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE