Gisagara: Amazi begerejwe yabakijije ingendo ndende bajya kuvoma ku makano

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu batuye Akarere ka Gisagara bavuga ko, bafite icyizere ko ikibazo cy’amazi kigiye kurangira kubera imiyoboro y’amazi imaze kuzura.

Umwe muri abo baturage utuye mu Murenge wa Mamba, Uwibanze Nisilathe avuga ko ubusanzwe bavomaga kuri kano yo mu kabande mu bilometero bitatu none umuyoboro w’amazi uri kunyura imbere y’irembo rye.

Ati: “Ikibazo cy’amazi cyashyizweho akadomo, kuko nk’ubu umuyoboro w’amazi uri kunyura imbere y’irembo ryanjye, rero ntabwo nzongera kujya gushaka amazi mu kabande muri kilometero eshatu.”

Mugisha Janvier we utuye mu Murenge wa Muganza avuga ko batandukanye no gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi meza nyuma y’uko bayegerejwe.

Ati: “Twatandukanye n’ ikibazo cy’amazi twakoraga urugendo tujya kuyashaka ku makano yo mu mibande, kuko ubu umuyoboro w’amazi wakozwe uraca hafi yo mu rugo kandi baduhaye n’ivomo rero ndahamya ko amazi tutazongera kujya kuyashaka mu kabande.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu J. Paul Habineza avuga KO ikibazo cy’amazi kiri gushakirwa umuti urambye ku buryo Akarere gafite intego yo kugera ku 100% bahereye ku miyoboro imaze kuzura.

Ati: “Ubu mu Karere kacu imiyoboro imaze kuzura muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, ni ibiri iri mu Mirenge ya Mamba na Muganza, ikaba ifite uburebure bungana na kilometero 112 z’uburebure. Rero nkuko abaturage babivuga ni byo ikibazo cy’Amazi kiragenda gishyirwaho akadomo kuko iyo miyoboro yadufashije kugeza amazi meza mu Tugali tutagiraga amazi twa Muyaga, Saga na Rwamiko, kandi dufite intego yo kugera ku kigiro cya 100% aho abaturage bazaba bagerwaho n’amazi meza.”

Abatuye Akarere ka Gisagara bagerwaho n’amazi meza bari ku kigero cya 75%, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hari gahunda yo gukomeza ibikorwa byo kwegereza amazi meza abahatuye ku ntego y’uko abatuye bagomba kuba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Jmv says:
Gashyantare 26, 2025 at 10:01 pm

Bazajye mu murenge wa Nyanza aho bazanye amazing akaza icyumweru kimwe Kandi nabo wabona babashyira mubafite amazi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE