Rutsiro: Abatuye mu Mudugudu w’Icyerekezo barasaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu baturage bashyizwe mu Mudugudu w’Icyerekezo wa Gitega mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, barasaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka by’inzu batuyemo kuko ubu batabifite ngo bibabuza gukorera ibikorwa by’iterambere aho batuye bagakomeza kudindira.

Abo baturage bagaragaza ko babangamiwe cyane no kuba bamaze imyaka irenga 7 mu nzu barimo ariko bakaba batayafiteho uburenganzira nka ba nyirayo.

Nirere Clementine utuye muri uwo Mudugudu yagize ati: “Aha tuhamaze imyaka igera kuri 7, ni kenshi twasabye ibyangombwa byacu by’ubutaka bagahora batubwira ko bazabiduha. Ubu nta byangombwa by’ubutaka tugira.”

Yakomeje agira ati: “Biratubangamira kuko bituma tutagira ibyo dukorera aha, uribaza uti uravugurura inzu itari iyawe? Bikakuyobera, ubuyobozi burabizi ahubwo twasaba ko badufasha tukabona ibyo byangombwa by’ubutaka vuba.”

Abo baturage bagaragaza ko hari bamwe muri bo bagura amatungo ariko bakabura aho bayororera bifitanye isano n’uko badafite uburenganzira ku butaka batuyemo ngo babe bakubakamo n’ibiraro byazo.

Ati: “Hari nk’uba afite ihene, akabura aho ayororera. Ziririrwa aha ariko ntaho kurara zifite. Ni ikibazo gikomeye kuri twe, twumva baduha uburenganzira ku butaka tukabasha gukoreramo n’ibindi bikorwa biduteza imbere kuko ubu nta bushobozi dufite kandi twakabaye tubona ahantu twakura amafaranga. Ntabwo nagura ihene ngo ndarane nayo kandi ari kuri Sima”.

Undi muturage utuye muri uwo Mudugudu, na we agaragaza ko kutagira ibyangombwa by’ubutaka, bituma hari ibyo badakora.

Ati: “Nkanjye urabona mfite agatungo ariko iyo bwije ndagafata nka kajyana kugacumbikisha kubera ko ubu aha ntashobora kuhubaka ikiraro kubera ko ubutaka kugeza ubu atari ubwanjye n’ubwo mbutuyeho. Badufashe kubona ibyangombwa by’ubutaka bw’aha dutuye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gukorana n’inzego z’Umurenge wa Mushubati uyu Mudugudu wubatsemo, kugira ngo basure aba baturage bamenye ibibazo bafite ndetse babafashe.

Ati: “Turakurikirana turebe imyaka bamaze kuko ikintu cya mbere kiba kirimo ni iyo myaka. Na none bikajyana n’imiterere y’ahantu twabubakiye.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo tugiye gukorana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushubati, dusure abo baturage, turebe uko ikibazo kimeze umuntu ku wundi, buri wese tumuhe umwanya atumenyeshe ikibazo afite tugikemure.”

Abaturage batuye muri uyu Mudugudu bagera ku ngo 36. Uyu Mudugudu wubatswe mu Murenge wa Mushubati, ukaba utujwemo imiryango yakuwe ahantu hatandukanye yari idafite ubushobozi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Gashyantare 25, 2025 at 7:16 am

aliko ubundi abantu bazashima ryari babahaye ahantu ho gutura neza kunzu zubatswe na Leta ntafaranga batanze ntakibanza baguze none batangiye gushyira igitutu kubuyobozi ngo muduhe icyangombwa cyubutaka !! mugihe amahirwe nkayo adapfa kuboneka bibaho kwigondera inzu nkriya nibintu bibona umugabo bigasiba undi mujye mumenya gushima no kunyurwa abana banyu babeho neza uwumva adashaka kuyibamo nayivemo ihabwe undi uyikeneye impamvu nyamukuru yicyo gitutu nokwitotomba ikibyihishe inyuma kwabo boshya abandi bashaka icyangombwa cyubutaka ninzu batijwe na Leta kuko ntibahaguze nukugirango biborohere ubishatse agurishe aho hantu aho hantu numutungo wa Karere si umutungo wabo kuburyo bwaburundu uwayivamo akagenda hahabwa undi si ahantu ubarira amafaranga uzahagurisha nahazamura imibereho yutishoboye doreko abantu dukunda kurya ibyubusa a Karere ka Rutsiro icyo kibazo buzagisuzume mubwitonzi bwitondere ibyibyo byangombwa abo baturage basakuriza biyibagiza imibereho balimo niyo bahozemo keretse gusa niba aho bali batuye barambuwe ibyangombwa byaho hagasimbuzwa aho batuye ubu ikaba ingurane naho niba atali ibyo byitonderwe ubu ubwo batangiye kujya mwitangazamakuru nkuburyo bwo kumvikanisha ko ubuyobozi butabumva mumenyeko nimubibaha bakagurisha bazasubira hahandi cyangwa nkaho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE