Nyamasheke: Arashakishwa akekwaho kumarana umukobwa w’imyaka 15 iminsi 4 iwe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Maniraguha Pierre w’imyaka 23 arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kumarana iminsi 4 umukobwa w’imyaka 15 witwa Nyiransengimana Fortunée, wigaga mu wa 3 w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Rurembo, Akagari ka Gasovu.

Imvaho Nshya yaganiriye na Ntabareshya Zéphanie, nyirarume w’uwo mwana, wanatanze amakuru y’ibyabaye, avuga ko uwo musore yari yarataye ababyeyi akodesha mu Mudugudu wa Cyankuba, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Yagize ati: “Yaje gukodesha inzu aho mu Kagarama, akajya ashuka abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure akabasambanya ababwira ko azabagira abagore, uwo amaranye iminsi 3 kugeza ku cyumweru akamwirukana akazana undi, uyu akaba yari abaye uwa 4.”

Uwo mukobwa ku cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2024, yabwiye nyina ko agiye gusenga,afata igikapu ashyiramo imyenda n’amashuka  bye,abijyana kuri uwo musore.

Ntabareshya akomeza avuga ko nyina w’uwo mukobwa yamubwiye ko yamubuze iminsi 4 ishize, yamubwiye ko agiye gusenga ntiyagaruka, yibaza aho ari, akaba yarananze kubibwira ubuyobozi ngo bumufashe gushakisha umwana.

Nyirarume ubwo yatembereraga muri santere y’ubucuruzi ya Gikangaga, yakubitanye n’uwo mukobwa, ari kumwe n’abandi bantu,afite imfunguzo z’inzu mu ntoki, amubaza  icyo ahakora kandi iwabo bavuga ko bamubuze, atarasubiza abo bari kumwe bamubwira ko  ari kumwe n’umugabo we, yaje kumugurira ikigage kuri iyo santere y’ubucuruzi.

Ati: “Yambwiye ko abana n’uwo musore aranamunyereka, ariko ko nubwo imfunguzo z’inzu ari we uzifite, umusore ashaka kuzimwambura ngo amucike, kuko iyo minsi 4 yose ngo uretse amandazi gusa baryaga nijoro, umusore akaba yari yamubwiye ko amusubiza izo mfunguzo akajya kwa nyina akamuha icyo barya akakizana, bitaba ibyo ntamugarukire aho.’’

Avuga ko yahamagaje uwo musore akaza, akamubaza niba ari we koko umaranye umwana wabo iminsi 4 yose, umusore amubwira ko ari umugore we,n’ikimenyimenyi ko imfunguzo z’inzu babanamo ari we uzifite, ko atazimuha atari umugore we.

 Ati: “Umwana yambwiye ko namujyana ku murenge agasobanura ikibazo cye, kuko abona umusore ashaka kumucika, mujyanayo, umusore we anyura inyuma mu tubari ahita acika turamubura. Umwana mugejeje ku murenge bafata icyezo cyo kumujyana ku kigo nderabuzima, kikamwohereza kuri Isange one stop center y’ibitaro bya Kibogora kumusuzuma.”

Bwaracyeye amushyira nyina  wamujyanye ku bitaro bya Kibogora  ku wa 21 Gashyantare,

Avuga ko nk’umuryango bifuza ko ubutabera bwakora akazi kabwo, uwabangirije umwana,akamutesha ishuri hafi icyumweru cyose ngo aramugira umugore, yahanwa by’intangarugero.

Umuturage wo muri uyu Mudugudu wa Cyankuba waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko muri uno Murenge hari abasore biharaje iyo ngeso.

Ati’’ Byabaye nk’ingeso  muri uyu murenge, aho usanga bamwe mu basore,batagize n’icyo abfite cyangwa akazi kagaragara bakora, birirwa bashuka utwana tw’utunyeshurikazi, badushukisha amandazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagabimfura Pascal  avuga ko umwana akigezwa ku biro by’umurenge, nyirarume yagiriwe inama yo guhita  bajyana uwahohotewe kwa muganga,uwamuhohoteye akaba agishakishwa.

Ati’’ Gusambanya umwana   bihanirwa n’amategeko. No kugira umwana umugore kandi atarageza igihe ni icyaha gihanwa n’amategeko. Uriya musore amenye ko ashakishwa yahise acika ariko dufite icyizere ko tumubona akabiryozwa.’’

Yasabye ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana babo, anasaba abasore kwirinda kugira inshuti abana batarageza ku myaka y’ubukure kuko ingaruka zibabera mbi.

Aramutse afashwe agahamywa icyaha n’urukiko  yahanishwa igihano  cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25,nk’uko bigaragara mu ngingo  ya  133 y’itegeko No  68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange uko ryahinduwe, mu ngingo yaryo ya 14.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Toyota says:
Gashyantare 23, 2025 at 5:58 am

Nukuri Ibibintu Muriyiminsi Birikubera Murikariya Karere Ka Nyamasheke Mwiyiminsi Birigutanga Isurambi Icyambere
– Uriyamugore Uherutse Gukata Igitsina Cyumugabo
– Uriya Musore Watwitse Inzuyiwabo Ashatse Kwicanyina
– None Nuyumusore Washukaga Kanokana Kimyaka 15
Ubuyobozi Bwakakarere Nibubihagurukire Kuko Kanokarere Karigutanga Isura Itari Nziza .

Davide Munyaneza says:
Gashyantare 23, 2025 at 6:12 am

Uyumusore Icyicyaha Yakoze Ngewe Ukombibona Ibinugutesha Abanababakobwa Agaciro Ahubwo Uyumusore Yabihinduye Bizinesi Nonese Niba Ari Uwakane Abikoze Urikumva Uyumusore Arukwandagaza Abana Babakobwa Ahubwo Nafatwa Ahanishwe Urumukwiye Kubo Ubu Ni Ubugomebubi . Urugero Nonese Uyumusore Arimushikiwe Babikoze Byamushimisha ? Nawe Arye Amenyako Umukobwa Wundi Arinka Mushikiwe .

lg says:
Gashyantare 23, 2025 at 6:36 am

Imyaka 15 yiga mumwaka wa 3 wamashuli abanza !!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE