Muhanga: Itsinda ry’abafite ubumuga riboha ibiseke ntiryahabwa ubufasha ritaraba koperative

Abagize Itsinda Abakundanye rigizwe n’abantu 27 bafite ubumuga batangiye gukora ububoshyi bw’ibiseke, bifuza ubufasha kugira ngo babashe gukora neza, ariko bikaba bitakunda bataraba koperative.
Iryo tsinda ribarizwa mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.
Musabyemariya Esperance umwe muri bo avuga ko bafite ikibazo cy’ubushobozi buke butuma batabasha gukora neza nyamara baragannye umwuga w’ububoshyi bagira ngo biteze imbere, kuko aho bakorera ari no mu rugo rw’umwe muri bo.
Ati: “Twashinze iri tsinda kugira ngo nk’abafite ubumuga twifatanye tugamije gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’ubushobozi buke mu miryango yacu, gusa dufite imbogamizi y’ubushobozi buke butuma tutabasha kubona ibikoresho byo gukoresha ku buryo jyewe nifuza ko ubuyobozi budufasha mu kwihangira umurimo twakoze.”
Mugenzi we na we babana muri iryo tsinda ry’abafite ubumuga witwa Hakuzimana Samuel na we avuga ko batangiye itsinda ryabo bahereye ku giceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100 noneho tugera ku gukora ububoshyi ariko tuziturwa no kubura ubushobozi bwo kubona ibikoresho.
Ati: “Itsinda ryacu Abakundana twarishinze duhereye ku kwizigama igiceri cy’ijana, noneho nyuma dutekereza umushinga twakora dutangira kuboha noneho gusa turacyazitiwe n’ubushobozi buke bwo kuba twagura ibikoresho byo gukoresha ku buryo umuyobozi budufashije bukaduha inkunga twarushaho gukora tugatera imbere.”
Umukozi w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga, NCPD, mu Karere ka Muhanga Kamangu Samuel, akaba nta cyizere atanga kuri iri tsinda ry’abafite ubumuga, kuko avuga ko iri tsinda risaba guterwa inkunga, risabwa kubanza kugira icyangombwa cya koperative.
Agira ati: “Kugeza ubu mu mabwiriza ahari agendanye n’amafaranga yoherezwa n’iInama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) mu Turere yo gutera inkunga imishinga y’abantu bafite ubumuga, ayo mafaranga ahabwa gusa amakoperative afite ibyangombwa na ho amatsinda yo ntarashyirwamo.”
Nk’uko bitangazwa n’uwo mukozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, NCPD mu Karere ka Muhanga, habarurwa amatsinda 180 y’abantu bafite ubumuga butandukanye, gusa akaba yose afite ikibazo cyo kuba ataraba amakoperative, ahubwo hari gufashwa kugira ngo abashe kuba amakoperative.
ku buryo usibye afashwa n’umushinga ya NUDOR na Caritas, andi ntacyo arabasha guterwaho inkunga aho ari gufashwa kugira ngo abashe kuba amakoperative.
