Muhanga: Barashima ko bakuwe mu buzunguzayi bakaba bari no kubakirwa inzu zo kubamo

Bamwe mu bahoze mu buzunguzayi mu mujyi wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabakuye mu buzima babagamo burimo no kurara munsi y’amateme bwacya bagahangana na Polisi hamwe na Daso mu muhanda ibambura ibicuruzwa.
Umwe muri abo bahoze ari abazunguzayi ufite abana bane avuga ko ubusanzwe atazi ababyeyi ariko ko ashimira ubuyobozi bw’Akarere bwamukuye mu muhanda bukaba buri no kumwubakira inzu.
Ati: “Jyewe nakuriye mu muhanda mba munsi y’iteme kubera ko nta babyeyi nigeze menya, ndetse umugabo nashakiye muri ubwo buzima aza gupfa ansigiye abana bane. Rero ndashimira ubuyobozi bwamfashije kuva mu muhanda abana banjye bakajyanwa kwiga, kuko nahoraga mpanganye na Daso hamwe na Polisi mu muhanda ijoro ryagwa nkarara mu iteme, none ubu ntafite aho gucururiza n’aho kuba ndetse nkaba ndikubakirwa aho kuba.”
Mugenzi we na we ufite abana batatu avuga ko ashimira ubuyobozi bwamufashije kuva mu muhanda aho yararanaga n’abana none ubu Umurenge ukaba umukodeshereza aho kuba, nkaba mfite n’aho gucururiza naravuye mu muhanda aho nirirwaga mpanganye n’Ubuyobozi rwose ndashimira ubuyobozi na cyane ko mu minsi iri imbere nzaba namaze kubona inzu yo kubamo nkesha ubuyobozi twahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko usibye gufasha abo bahoze mu buzunguzayi Akarere gafite na gahunda yo kuzabahuriza mu isoko rya Nyabisindu riri kuvugururwa aho bazajya bakorera badakodesha nkuko bimeze aho bakorera kuri ubu.
Ati: “Ubu uyu mwaka turubakira abahoze ari abazunguzayi 20, ariko si bo bonyine kuko hari n’abandi. Twavuga ko ubuyobozi usibye kububakira dufite gahunda yo kuzabahuriza mu isoko rya Nyabisindu nirimara kuzura, aho bazajya bakorera batishyura ubukode nkuko ubu aho bakorera babwishyura.”
Kayitare avuga kandi ko mu rwego rwo gukomeza kubafasha kuva mu buzima bwo mu muhanda, ubu bamaze guhurizwa hamwe bakora koperative aho bamaze kuba 80, abadafite aho kuba bakazakomeza kujya bubakirwa uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka, ariko ubu nyuma yo gushyirwa muri koperative bakaba bari gukora ubucuruzi bubafasha kubaho n’imiryango yabo.

