Twirwaneho yifatanyije na AFC/M23 mu kuvanaho Guverinoma ya Congo

Umutwe w’Abarwanyi ba Twirwaneho ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, watangaje ko wifatanyije n’Ihuriro AFC/M23 mu kurwanya no kuvanaho ubutegetsi bwa Congo.
Uyu mutwe wa Twirwaneho mu bihe bitandukanye wagiye utangaza ko wirwanaho iyo utewe ariko utajya ugaba ibitero ku ngabo za Leta.
Ni ubwa Mbere umutwe wa Twirwaneho utangaje ko ugiye kurwanya ubutegetsi bwa Congo.
Ibi byemejwe na Brig Gen Charles Sematama, umuyobozi mushya wa Twirwaneho, mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika.
Atangaje ibi nyuma y’iminsi mike asimbuye Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika aguye ku rugamba mu gitero cya drones cyagabwe n’ingabo za FARDC ziturutse i Kisangani.
Yavuze ko hashize imyaka 7 barwana intambara aho abaturage birwanagaho nyuma yo kugerageza gutabaza amahanga no kubwira Leta kurinda abaturage ariko bigakomeza kunanirana.
Ahamya ko Mai Mai yihuje n’umutwe wa FDLR batangira kugaba ibitero no gusenyera Abanyamulenge babakura mu gihugu ariko bagerageje kubyereka amahanga araceceka ahitamo kurebera, Jenoside irakomeza kugeza ubwo bishe n’umuyobozi wa Twirwaneho.
Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo twebwe dutangaje kwihuza n’abandi kugira ngo tugire umutekano urambye kuko Guverinoma yananiwe kurinda abaturage ahubwo ihitamo kubica, ni yo mpamvu twihuje n’undi mutwe nawo ukomeje gukuraho ubutegetsi bubi.”
Brig Gen Sematama avuga ko nta gishya kirimo gufatanya na AFC/M23 kuko na Twirwaneho yari isanzwe irwana na Leta.
Yavuze ko bamaze kwigarurira uduce twinshi turimo n’agace ka Minembwe kari muri Kivu y’Amajyepfo.
Umutwe wa Twirwaneho wamaze kwinjira mu misozi ya Mikenke kandi intego yabo ni ugukomeza, bakageza ikirenge aho Umunyamulenge wese yari atuye.
Akomeza agira ati: “Ubwo twiyunze n’abandi tuzabohora Congo yose kuko abantu bose bagomba kugira amahoro.”
Ashimangira ko ibitero byose bagabwagaho n’ingabo za Leta nta munsi uyu mutwe ngo wigeze utsindwa.
Agira ati: “Bahoraga badutera tukabasubiza inyuma tukirwanaho tukavuga ko tutarwanya Guverinoma niyo irinze abaturage, ntidushaka kurwana na Guverinoma ahubwo ni we mubyeyi ureberera abaturage akabacungira umutekano ariko ubundi nta munsi baturushije imbaraga.”
Brig Gen Sematama yahamagariye inkumi n’abasore b’Abanyamulenge kwitabira urugamba kugira ngo bashobore gukuraho Leta ikomeje gukorera Abanyamulenge Jenoside.
Yavuze ko badashobora gushyira intwaro hasi kuko bakomeje kwicwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, bagatakiye kuva kera ariko ngo ntacyo kabafashije bityo rero barakora akazi ko kugarura umutekano aho ababyeyi babo bari batuye.
Umuyobozi wa Twirwaneho Brig Gen Sematama yavuze ko urupfu rwa Col Makanika rwabababaje ariko ko aho yabasize nta kibazo gihari.
Ati: “Murabizi ko dukomeye, urugamba yatangije tugomba kurusoza kandi nzi yuko ibyo yatangije tugomba kuziba icyo cyuho yadusizemo.”