Rubavu: Leta yatangiye kubaka inzu zisaga 293 zangijwe n’amasasu yarashwe na FARDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gusana ibyangijwe n’amasasu yarashwe mu Rwanda n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’Umutwe wa FDLR, birimo inzu zigera kuri 293, bizatwara 527 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko muri izo nzu harimo 10 zasenyutse bikomeye bisaba ko zongera kubakwa bundi bushya.
Hari ibigo by’amashuri 7 byatobaguwe n’amasasu ndetse na za bombe ku buryo hari ibice bimwe na bimwe by’ibyo byumba byayo abanyeshuri bashobora kwigiramo.
By’umwihariko mu gace ka Mbugangari, izo ngabo za RDC na FDLR babigambiriye barashe amasasu n’amabombe aho yangije bikomeye ibikorwa remezo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, hatangiye gusanwa amashuri n’inzu z’abaturage, hasubizwamo ibisenge byari byaragarutse amadirishya yari yakuwemo n’ibindi.
Dusabimana Donatha umwe mu baturage bafite inzu zangijwe n’ayo masasu yabwiye RBA ko batunguwe n’ibyo bitero byari bigiye kumuhitana.
Yagize ati: “Twagiye kumva amasasu hose, akubita twarabyumvaga cyane kuko twegereye umupaka, hano na Congo ni hafi cyane.”
Yongeyeho ati: “Njyewe nashimye Imana cyane kuko narokotse bombe, yaraguye numva mbaye nk’usinziriye nkanguka mbona aho nari ndi hasenyutse atari ko hari hameze.”
Uwo muturage avuga ko ubwo ayo masasu yazaga yamusanze mu nzu yikinga ku gikuta hanyuma, ibisasu byamenaguraga ibintu byinshi birimo ibirahure, n’idirishya ryari hafi ye, birarisenya ariko Imana ikinga akaboko ntibyamugeraho.
Dusabimana we na bagenzi be, ubu batuye mu nzu Leta y’u Rwanda yabakodeshereje, aho bayishimira kandi bakavuga ko bizeye ko n’inzu zabo zizasanwa bakongera gutura batekanye.
Yagize ati: “Nabyakiriye neza cyane, kuza kunyubakira, iyo ndebye ukuntu baza bakaba bagiye kunyubakira inzu, n’igikoni birashimisha cyane, mbese nabuze ukuntu nashimira Leta y’u Rwanda.”
Ibitero byagabwe ku Rwanda tariki ya 27 na 28 Mutarama 2025, nyuma y’aho Umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma wo mu Burasirazuba bwa RDC, ukaba uhana imbibi n’u Rwanda mu Karere ka Rubavu.
Kubera amasasu menshi yakurikiye ifatwa ry’uwo mujyi Ingabo za Leta ya Congo n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahora bashaka gutera u Rwanda, byangije aho, byahitanye abaturage 16 abandi basaga 177 barakomereka.
U Rwanda rwakomeje gushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku buryo ibyinshi byarashwe byagiye bisubizwa inyuma n’intwaro zateguwe n’igisirikare cy’u Rwanda.
Ni mu gihe nyuma y’uko Goma ifashwe u Rwanda rwakiriye abacanshuro 300 bafatanyaga na FARDC, bari bafashwe n’umutwe wa M23, basubizwa mu bihugu byabo i Burayi.
Mu Rwanda kandi winjiye abasirikare ba RDC bari bahunze iyo miryango, biyongeraho n’abaturage baho na bo bahunze ariko nyuma baza kongera gusubirayo umutekano ugarutse.