Nyamasheke: Yashatse gutema nyina amucitse atwika inzu irakongoka

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Sindayigaya Daniel w’imyaka 26 yatawe muri yombi nyuma yo gitwika inzu y’ababyeyi be igakongoka yose ntihagire na kimwe bakuramo, akaba yayitwitse amaze kwirukankana nyina ashaka kumutema n’umupanga, nyina aramucika.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Rutiritiri, Akagari ka Mutongo,umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke.

Ababyeyi be babwiye Imvaho Nshya ko uyu muhungu wabo yataye ishuri yiga mu wa 2 w’amashuri abanza ,aragenda amara imyaka 8 batazi iyo ari, ishize atangira kujya ahengera bagiye gusenga ku Cyumweru akaza akica inzugi akabiba, iyi nshuro yo akaba yazanye umupanga na lisansi, ashaka kwica nyina, amucitse afata inzu yose ashyiramo lisansi, arayitwika irakongoka.

Nyina Mukantende Josephine yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nyuma yo kumara imyaka 8 twaramubuze tutazi iyo aba, yaje twagiye gusenga yica urugi atwara matola, telefoni yanjye n’ibindi byinshi byari mu nzu tuje dusanga inzu irangaye, abamubonye batubwira ko ari we wabitwaye turarekera. Ubwa 2 araza n’ubundi twagiye gusenga, afata ingurube yari iri mu kiraro ajya kuyigurisha, aragaruka atwara matola nshyashya twari twaguze.’’

Arakomeza ati’’ Inshuro ya 3 yamenye ko se yagurishije inka amafaranga 500.000, akuramo 200.000 yaguraga ibyo twari dukeneye mu rugo, asigaye 300.000 tuyataba mu gikoni kuko icyumba turaramo kirimo sima, dushaka kuyagura indi nka.

Araza tugira ngo yabaye muzima, araharara kuko abahungu ari ho bararaga baje, igikoni aragicukura n’isuka, ayagwaho, azinduka iya rubika agenda,bukeye turamubura na yo turayabura.”

Avuga ko batamenye aho yagiye, icyakora bakumva ko ngo aba mu i Tyazo mu Murenge wa Kanjongo.

Ku itariki ya 20, sinari nzi ko yaje, hari nka saa moya z’ijoro ndi imbere y’umuryango mpata ibirayi byo guteka, numva aranyubikiriye aranize, yasinze, afite umupanga na lisansi, mvuza induru, umukobwa wanjye wari mu nzu araza amunyamururaho.’’

Akomeza avuga ati: “Akimunyamururaho, abari mu rugo bose bahise biruka,bahamagara se wari mu nzira ataha, umusore yanyirukanseho ngo anteme, kuko hatabonaga mucikira mu kigunda, umusore araza afata ya lisansi amena ku  nzu arayitwika irakongoka.

Abaturanyi batabaye barazimya biranga, ibyarimo byose nta na kimwe bakuyemo, hahiye iby’agaciro k’arenga 1 750 000 ni byo tumaze kubarura.”

Akimara kuyitwika, yafashe isuka n’uwo mupanga, asenya urugi rwo mu gikari, abahuruye atangira kubibakangisha, umwe amuturuka inyuma, aramufata,  inzego z’umutekano ziramutwara.”

Nzeyimana Céléstin, se w’uwo musore, avuga ko nyuma yo gusanga inzu yose yakongotse n’ibyarimo byose n’uwo muhungu we yafashwe, we, umugore we, abakobwa be 2 n’umwuzukuru we baraye mu gikoni.

Ati: “Turi iheruheru, dutegereje ko ubuyobozi hari icyo bwatumarira, tukongera kubona aho turara, imyambaro n’ibidutunga.”

Avuga ko yifuza ko ubutabera bwakora akazi kabwo kuko uyu mwana yabaye ikirara kuva agita ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yabwiye Imvaho Nshya ko uwakoze iryo shyano yagejejwe mu butabera, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.

Ati: “Icya mbere twakoze ni ugufata umunyacyaha agashyikirizwa ubutabera, agakurikiranwa. Icya 2 ni ugukomeza gushishikariza abantu kwirinda ibyaha nk’ibi kuko gutwikira ababyeyi ni amahano ndengakamere. Tukanareba niba nta bushobozi bundi aba babyeyi babona, tugafatanya n’abaturage tukabashakira aho baba, ikibatunga n’icyo bambara.”

Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’uburara n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uyu ni Sindayigaya washatse gutema nyina yamucika agatwika inzu
Inzu n’ibyarimo byakongotse
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Vididi says:
Gashyantare 22, 2025 at 2:32 pm

Uyumusore Aya Ni Amahano
Yakoze . Inzegozubutabera Turazizeye Zimukatire Urumukwiriye Ni Bamwumvishe Yicuze Ibyo Yakoze .

lg says:
Gashyantare 23, 2025 at 6:54 am

Nkuyu ikiba kumukwiye nugupfa ntakindi

Husein says:
Gashyantare 25, 2025 at 12:21 pm

Uyumusore rwose yakoze amahano ibyoyakoze sibyabanturwos inzegozibinshinzwe zibyiteho kuko yarengereye bikabije

Husein says:
Gashyantare 25, 2025 at 12:21 pm

Uyumusore rwose yakoze amahano ibyoyakoze sibyabanturwos inzegozibinshinzwe zibyiteho kuko yarengereye bikabije

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE