Gakenke: Barifuza kubakirwa umuhanda Nyabitare –Vunga ubangamiye ubuhahirane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abakoresha Umuhanda Nyabitare– Vunga bavuga ko babangamiwe cyane n’uko ugenda wangirika kubera ko amazi mu bihe by’imvura wuzura bigatuma ibinyabiziga bitahanyura, bakaba bifuza ko wakubakwa ayo mazi agacirwa imiyoboro kuko bibangamira ubuhahirane.

Abavuga ko bafite ikibazo kibaremereye cyane ni abo mu Murenge wa Mugunga uhana imbibi n’uwa Gakenke, bavuga ko babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko rya Vunga riri mu Karere ka Nyabihu no mu bindi bice by’Akarere ka Muhanga kuko uyu muhanda uhuza Gakenke na Muhanga.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga Prosper Niyigaba yagize ati: “Muri kano gace kacu hera imyaka irimo ibishyimbo, ibigori ku bwinshi, ibitoki n’ibisheke twohereza mu Karere ka Musanze binyuze mu isoko rya Vunga, kubera ko nta modoka  yagera ino nko  mu bihe imvura yaguye ni yo yaba nkeya, umusaruro ni ukwikorera ku mutwe bagasanga imodoka hakurya, twifuza ko uyu muhanda bawukora n’iyo batsindagiramo igitaka.”

Karegeya Eraste avuga ko uwo muhanda uko iminsi igenda ishira amazi agenda awuzura bikabasaba kuzenguruka nk’iyo bafite umugeni.

Mu mvura umuhanda uhinduka ikidendezi cy’amazi

Yagize ati: “Uretse no kuba uyu  muhanda utuma umusaruro wacu uhera ino […] no mu bihe by’ubukwe usanga umugeni n’umukwe bazungurutse mu misozi yo hejuru, bisaba ko bambukira muri ibi byondo bakirwanaho bakambarira mu ngo ziri hano hafi, kuko rimwe na rimwe hari abanga gushorayo imodoka zabo, ubuyobozi budufashe gukora uyu muhanda mu buryo bw’ubutabazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga Uwimana Eugene avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kibangamye koko  ariko ko ubuyobozi bw’Akarere  bukizi mu minsi iri imbere hazashakwa igisubizo.

Yagize ati: “Uriya muhanda nk’uko mwawubonye amazi ava mu misozi akaza akirekamo kuko ni mu nkengero z’igishanga, ubu rero ikibazo twagishyikirije ubuyobozi bw’Akarere harimo gushakwa umuti urambye kuko na bwo bwarahageze, gusa mu muganda twirwanaho tukagenda tuyobya ayo mazi iyo yuzuye.”

Umurenge wa Mugunga ni umwe mu yeza ibitoki ku bwinshi mu Karere ka Gakenke ndetse n’imyaka inyuranye, harimo n’abakora ubuhinzi bwa kinyamwuga, bahura n’igihombo mu gihe uwo muhanda wabaye ibyondo.

Iyo ari mu gihe cy’imvura, umuhanda uba ari ibyondo gusa
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Sabato kwizera says:
Gashyantare 23, 2025 at 4:01 pm

Uwo muhanda wubakwe vuba

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE