Sudani y’Epfo: Abanyarwandakazi bo muri RDF bahaye abaturage ibikoresho byo kudoda

Abanyarwandakazi mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bahaye abagore bo mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile yo muri icyo gihugu imashini zidoda, n’ibindi bikoresho by’ibanze mu mwuga w’ubudozi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, kigamije kubakira ubushobozi abagore bo muri ako gace no gukomeza umubano hagati yabo basirikare b’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro n’abaturage baho.
Madamu Nyalong Piew Kiir, umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore b’aho muri Malakal, yashimiye byimazeyo abasirikare b’u Rwanda ku bufasha bwabo bw’ingirakamaro no ku mubano mwiza bafitanye.
Bwana David Kheen, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe uburinganire muri Minisiteri y’Uburinganire muri Sudani y’Epfo, na we yashimiye abo basirikare b’u Rwanda ku nkunga yabo n’ubufatanye bakomeje kugirana n’abaturage bo muri icyo gihugu.
Abasirikare b’u Rwanda bari i Malakal mu butumwa bw’amahoro berekanye ko badakora ibyo bikorwa gusa ahubwo banagamije gufasha abagore kwiteza imbere, kubongerera icyizere no gutanga amahirwe y’iterambere ry’ubukungu muri ako gace.