Nyamasheke: Bamugaruye agiye kwiyahura, yiyahurira mu nzu bamufungiranyemo

Ndutiye Diyonizi w’imyaka 80, wari utuye mu Mudugudu wa Nyabageni, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, batangiriye mu nzira agiye kwiyahura mu Kiyaga cya Kivu, bamusanze mu cyumba bari bamukingiranyemo birinda ko yakwiyahura bamusanze yimanitse muri icyo cyumba yapfuye.
Uyu musaza wabanaga n’umugore we w’imyaka 70 bafitanye imbyaro umunani, yiyahuye mu gihe bivugwa ko nta makimbirane yari afitanye n’umugor we azwi.
Uwo mugore babanaga hamwe n’umwe mu bana babyaranye w’imyaka 24.
Umwe mu bahaye Imvaho Nshya amakuru yagize ati: “Nta makimbirane yagiranaga n’uwo ari wese nta n’ikibazo tuzi yari afite. Yasenganaga n’umukecuru we muri ADEPR ari abakirisito beza rwose n’ubuyobozi bw’Umudugudu bwahamije ko nta kibazo bigeze bakira cy’amakimbirane yigeze agirana n’uwo ari we wese.”
Avuga ko tariki 19 Gashyantare ari bwo yiriwe avuga ko ashaka kwiyahura bakabifata nko kuganira kuko ngo yakundaga gutera urwenya cyane.
Bigeze saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba babonye amanutse yerekeza ku Kiyaga cya Kivu, bigaragara ko yanahinduye intekerezo, avuga ko agiye kwiyahura kandi nta we umugarura.
Ati: “Ababibonye banumvaga ibyo yiriwe avuga, batabaje n’abandi baturage baraza baramugarura, bamushyira mu cyumba araramo baramukingirana ngo atagira aho ajya.”
Umukecuru ngo yakinguye na we agiye kuryama asanga umusaza yamaze kwimanika mu kiziriko yaofuye ahita atabaza.
Umwe mu bayobozi muri uyu Mudugudu na we yagize ati: “Inkuru yatugezeho ko Diyonizi yiyahuye tubanza kugira ngo si byo kuko aho tumuherukira twabonaga nta bibazo bidasanzwe afite byamutera kwiyahura, tubaza mu muryango we baduha amakuru y’uko byagenze.”
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 20 Gashyantare, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahageze hamwe n’abandi baturage, umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yabwiye Imvaho Nshya ko aho amakuru y’ukwiyahura k’uyu musaza amenyekaniye, bihutiye kuhagera bari kumwe na RIB ari na bwo hafashwe icyemezo cyo kuwugeza kwa muganga ngo ubanze ukorerwe isuzuma.
Ati: “Umuryango we n’inzego z’ibanze batubwira ko batazi niba hari ikibazo cyihariye kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe yari afite, cyane cyane ko nta n’uwo batubwiye bagiranaga amakimbirane ngo tuhahere dushaka impamvu nyayo yabimuteye.”
Yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko hari impamvu nyinshi, zimwe abantu bahita bakeka n’izindi bigoye guhita bimenyekana zitera abantu kwiyahura.
Ati: “Icyo tubwira abaturage ni uko igihe haba hari umenye amakuru mbere y’ibimenyetso bigaragaza ko hari ufite umugambi wo kwiyahura ari byiza kuyatanga kare. Icyo gihe bishobora gufasha umuryango we n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa gukumira.”
Yahamije ko hari uburyo butandukanye umuntu watekereje kwiyambura ubuzima yafashwamo n’impuguke mu bujyanama, cyangwa se haba hari n’ibindi bibazo byamunaniye kubyakira akaba yabifashwamo mu buryo bushoboka.
Bonaventure says:
Werurwe 1, 2025 at 2:43 pmNajye nshaka kwiyahura