Kamonyi: Impanuka yakomerekeyemo 18 muri bo 5 barakomereka cyane

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka 5 muri bo bakomereka bikabije mu saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Fuso yagonze minibisi.

Umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko wa Fuso yari yikoreye imbaho yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yageze mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyiyataye umuhanda we asanga imodoka ya Mini bisi itwara abanyeshuri mu cyapa arayigonga abana hamwe n’umubyeyi wari kumwe na bo n’umushoferi bagera kuri 18 barakomereka.

Polisi yatangaje ko iyo mpanuka yaturutse ku businzi bw’uwari utwaye imodoka ya Fuso ndetse isaba abantu kumenya ko gucunga umutekano wo mu muhanda atari ibya Polisi gusa.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Rugalika wari uri hafi y’ahabereye iyo mpanuka akaba avuga ko atazi uko byagendekeye umushoferi wari utwaye Fuso, kuko yagiye kubona abona itaye umuhanda isanga imodoka y’abanyeshuri aho yari ihagaze mu cyapa irayigonga.

 Ati: “Byabaye ndi haruguru gato y’aho imodoka yari itwaye abanyeshuri yari ihagaze ishyiramo abanyeshuri, noneho ngiye kubona mbona imodoka ya Fuso iri kuza n’umuvuduko mwinshi ita umuhanda noneho isanga aho imodoka y’abanyeshuri ihagaze ihita iyigonga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u RwandaIshami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi avuga ko impanuka yabaye biturutse ku mushoferi wa Fuso wari utwaye yanyoye ibisindisha ku kigero cyo hejuru.

Ati: “Ni byo ku gice cy’Umurenge wa Rugalika imodoka ya Fuso yavaga mu cyerekezo cyo mu Karere ka Muhanga yari itwaye imbaho, yataye umuhanda igonga imodoka itwara abanyeshuri iyisanze mu cyapa aho yari iri gushyiramo abanyeshuri, twasanze rero impanuka yaturutse ku mushoferi wa Fuso wari utwaye imodoka yasinze, kuko yari afite ibipimo bigera kuri 400 bya alukoro.”

Umuvugizi akomeza avuga ko iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu 18, aho muri bo batanu bakomeretse cyane bajyanywe ku bitaro.

Ati: “Iriya mpanuka yakomerekeyemo abanyeshuri 16 n’umubyeyi wari uri kumwe nabo ndetse n’umushoferi wari ubatwaye bose hamwe baba 18, naho 13 bakomeretse byoroheje, batanu bari kuvurirwa mu bitaro bya Remera Rukoma no kubitaro bya CHUK.”

 Akomeza avuga kandi ko Abanyarwanda muri rusange bakwiye kumenya ko umutekano wo mu muhanda utareba gusa Polisi, ahubwo ureba buri mu nyarwanda wese aho ari hose, kuko buri muntu wese ukoresha umuhanda yaba utwaye cyangwa utwawe bose Polisi ibashakaho uruhare rwabo mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Ibyo abivuga ashimangira ko ahanini imibare Polisi ifite ijyanye n’impanuka zo mu muhanda, igaragaza ko 80% byazo ziba zaturutse ku makossa akorwa n’abakoresha umuhanda.

Iyi ni fuso yagonze minibisi itwara abanyeshuri iyisanze mu cyapa
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE