Nyanza: Busoro ivomo ryabuze amazi basubira mu gukoresha amazi mabi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 20, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubatabara bukabakemurira ikibazo kibangamiye ubuzima bwabo gishingiye ku gukoresha mu ngo zabo amazi mabi nyuma y’aho ivomo ryabo riburiye amazi.

Umwe mu batuye Akagali ka Gitovu avuga ko kuri ubu bafite ikibazo cy’amazi nyuma y’uko ivomo ryabo ritakigeramo amazi kubera amatiyo yazanaga amazi yagiye acikira mu nzira.

Ati: “Ubu hano iwacu nta mazi meza dufite kubera ko ivomo ryacu nta mazi rifite kuko itiyo yayazanaga yarangiritse barayafunga, ubu rero ubuyobozi bukwiye kudufasha kubona amazi kuko turi gukoresha amazi mabi.”

Undi muturage na we utuye muri ako Kagali avuga ko bamaze igihe kitari gito badafite amazi meza kubera itiyo yangiritse bakayafunga.

Ati: “Nta mazi meza dufite kubera ko ivomo ryacu nta mazi rifite biturutse ku itiyo yazanaga amazi yangiritse bikarangira afunzwe kugira ngo adakomeza kumeneka. Rero ubuyobozi turifuza ko budufasha kubona amazi meza kuko ubu turi gukoresha amazi mabi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Jean Baptiste Habineza, avuga ko muri rusange ikibazo cyari kizwi ari icy’amazi atagera buri munsi ku batuye mu Kagari ka Gitovu,  icyo gupfa burundu kw’ivomo ntacyo yari azi.

Ati: “Ubusanzwe ikibazo cy’amazi twari tuzi ni ikijyanye no kuba amazi atageraga mu Kagali ka Gitovu hose, gusa ubwo tumenye ko n’ivomo nta mazi akirigeramo, kigiye gukurikiranwa by’ umwihariko ryongere ribone amazi  ku bufatanye na (WASAC).

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’isukura (WASAC) Muhizi Jonas Mukwegwa avuga ko ayo makuru batari bayafite ku buryo nyuma yo kuyamenya bagiye gukorana n’itsinda riri muri uyu Murenge wa Busoro abaturage bakabona amazi.

Ati: “Ubusanzwe iyo abaturage bagize ikibazo dukora ku buryo duhita tugikemura. Rero aba bo mu Kagari ka Gitovu ntabwo amakuru yabo twari tuyafite, ariko tugiye gukorana  n’abakozi bacu bariyo babafashe icyo kibazo cyo kubura amazi kibonerwe umuti urambye.”

Amakuru atangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku bijyanye na gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage, akaba agaragaza ko  aka Karere kuri ubu kageze ku gipimo cya 86% by’abagatuyemo bamaze kugezwaho amazi, kandi ngo hakaba hari gahunda yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’amazi hifashishijwe kwagura no kongerera ingufu imiyoboro yahamaze kugezwa amazi meza, ndetse no kugeza amazi meza aho bigaragara ko atarahagezwa.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 20, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE