Rutsiro: Bamaze imyaka irenga ibiri bategereje ingurane

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, Umudugudu wa Cyahafi, Akagari Cyarusera, bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri babariwe amafaranga y’ingurane z’ubutaka buzubakirwaho abahuye n’ibiza mu mwaka 2023, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abo baturage bagaragaza ko bahejwe mu mirima yabo ndetse n’abahafite ibikorwa bikaba byaradindiye kubera ko batazi igihe bazishyurirwa by’umwihariko bakaba bamaze igihe barabujijwe no kugira ikindi bakorera kuri ubwo butaka.

Uwitwa Sinzabakwira Jean Pierre, ukodesheje mu Kagari ka Magerere , Umudugudu wa Rushikiri yagize ati:”Barambariye bambwira ko bazampa agera kuri 6.000.000 Rwf ariko byarangiye ntayabonye kuko narategereje amaso ahera mu kirere.”

Yakomeje agira ati: ”Nari narubatse inzu itari yuzura, bansaba kuyihagarika ngo bagiye kutwishyura, none isakaro rihezeho kandi no kubona amafaranga y’ikode hano no kwita ku muryango wanjye birangoye. Ndasaba ko batwishyura vuba tukita no ku bindi biduteza imbere.”

Undi muturage wanze ko amazina ye ajya hanze yagize: ”Mfite kawa nziza ariko ntabwo mperuka kuzisarura kubera ko baratubwiye ngo duhagarike ibikorwa turi gukoreramo birangira batayaduhaye. Natanze icyangombwa cy’ubutaka none dore imyaka ibiri irarangiye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, aganira na Imvaho Nshya yahamije ko ikibazo cy’abo baturage bakizi kandi ko bari kugikurikirana.

Yagize ati: “Abo baturage turabashimira ko bihanganye kandi twababwira ko tugeze mu gihe cyo kubishyura cyane ko duteganya gutangira kubakira abahuye n’ibiza muri Mata kandi ntabwo twakubaka tutari twabishyura ingurane.”

Yakomeje agira ati:”Twababwira ko hasigaye igihe gito kandi ibyangombwa byabo by’ubutaka twarabifashe byemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere igisigaye ni ukubishyura.”

Abo baturage basaba ingurane ni abo mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Cyarusera. Mu Karere ka Rutsiro kose, hari imiryango 710 izubakirwa.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE