Rutsiro: Ikorwa ry’umuhanda Mushubati- Nkora ryaciye itiyo none banywa ibiziba

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, Akagari ka Sure, Umudugudu wa Kaduha barasaba gusubizwa amazi yahagaritswe n’icika ry’amatiyo yabagemuriraga amazi ubwo bakoraga umuhanda Mushubati -Nkora.
Abo baturage bagaragaza impungenge z’indwara zikomeye bashobora kurwara mu gihe nta cyaba gikozwe ngo babone amazi, bakaba basaba inzego bireba gusana ayo matiyo bakongera kubona amazi meza.
Umuturage waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Gera hariya urebe, itiyo yaduhaga amazi hano barayitemye kuva icyo gihe tubura amazi kandi hari gushira nk’imyaka ibiri. Ubuyobozi buzi iki kibazo kuko tukimenyekanisha buri munsi.”
Yakomeje agira ati: ”Twashotse ibiziba byo mu migezi itemba kuko nta bundi buryo twabikoramo. Mudufashe kutwibukiriza ubuyobozi budusanire itiyo natwe twongere tubone amazi”.
Undi yagaragaje ko babangamiwe cyane no kubona bo n’abana babo banywa amazi mabi agasaba ko bakorerwa itiyo n’imigezi yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda ikongera gusanwa.
Ati: “Itiyo barayiciye, n’umugezi bawurundaho itaka, kugeza ubu abana bacu natwe ubwacu turi kunywa inzoka zo mu mazi atemba. Ubuyobozi budufashe turebe ko twakongera kuvoma amazi meza.”
Bagaragaza ko kuva itiyo bayica irambitse ku nzira.
Mugwaneza Noelina yagize ati: “Itiyo irambitse hejuru y’umuhanda aho yatemewe, nyamara bashobora kureba ahandi bayinyuza ariko amazi akatugeraho kuko dufite impungenge z’uko tuzarwaza indwara tutazi tukazandura kuko tunywa amazi mabi”.
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rutsiro Mudacumura Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko mu cyumweru gitaha abo baturage bazaba bamaze kubona igisubizo cy’amazi babuze.
Ati: “Amatiyo yagiye acibwa n’Abashinwa bari gukora umuhanda ariko turafatanya n’Akarere turebe ko mu cyumweru gitaha abaturage baba bamaze kubona igisubizo cy’amazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko hari itsinda ryashyizweho kugira ngo rirebe uburyo aba baturage baba bahawe amazi mu gihe ibikorwa by’umuhanda bitari byarangira.
Ati: “Icyo kibazo twarakimenye ndetse ubu twamaze gushyiraho itsinda ririmo kureba uburyo abo baturage twaba tubahaye amazi mu gihe ibikorwa byo kubaka umuhanda bitari byarangira. Turimo kureba aho twaba tunyujije ayo matiyo kugira ngo babe babonye amazi.”
Abaturage basaba amazi ni abo mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Sure Umudugudu wa Kaduha, ahari kubakwa umuhanda ugeze ku gipimo cya 44% ndetse biteganywa kuba waruzuye muri Kanama uyu mwaka.
