Dr. Tedros yongeye gutorerwa kuyobora OMS

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ibihugu bihuriye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbyi ryita ku Buzima (OMS) byongeye gutora no kwemeza Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus nk’Ukuyobozi Mukuru muri manda ya kabiri igizwe n’indi myaka itanu, ikaba ari na yo ya nyuma.

Dr. Tedros yayoboye iki kigo mpuzamahanga guhera mu mwaka wa 2017 ubwo yatorwaga bwa mbere, bikaba byitezwe ko manda ye nshya izatangirana na taliki ya 16 Kanama 2022. 

Amatora yamwemeje yabereye mu Nama y’Inteko Rusange ya 75 y’ibihugu bigize OMS, yabereye imbonankubone i Geneva mu Busuwisi. 

Ni we wari umukandida wenyine kuri uyu mwanya amazeho imyaka itanu, aho yagaragaje umwihariko mu buyobozi bwe bwaranzwe n’ibihe bigoye mu rwego rw’ubuzima. 

Nyuma yo gutorwa, Dr Tedros yagize ati: “Nejejwe n’aya mahirwe nongeye guhabwa n’ibihugu bigize umuryango, yo gukomeza gukora muri manda ya kabiri nk’Umuyobozi Mukuru.”

Yakomeje agira ati: “Iki cyubahiro mpawe kizanye n’inshingano ziremereye, kandi niyemeje gukorana n’ibihugu byose, bagenzi banjye ku Isi yose n’abafatanyabikorwa bacu b’agaciro, mu guharanira ko OMS itanga umusaruro ku ntego zayo zo kwimakaza ubuzima bwiza, kubungabunga umutekano w’Isi ari na ko twita ku banyantege nke.”

Urugendo rw’amatora rwatangiye muri Mata 2021 igihe ibihugu bigize Umuryango byashishikarizwaga  gutanga abakandida babyo kuri uyu mwanya. 

Abagize Inama Nshingwabikorwa bateranye muri Mutarama 2022 ni yo yemeje Dr Tedros nk’umukandida rukumbi wiyamamariza manda ya kabiri. 

Umuyobozi Mukuru wa OMS ashobora gutorwa inshuro ebyiri gusa, bivuze ko Dr Tedros azasoza iyi manda atamerewe kongera gutorwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga Inteko Rusange.

Muri manda ye ya mbere, Dr Tedros yazanye impinduka zitandukanye muri OMS zose zari zigamije kongera ubushobozi bw’uyu muryango mu mikorere n’imikoranire y’ibihugu mu rwego rw’ubuzima.

Iyo mikorere yongereye umubare w’abagerwaho b’ibikorwa by’ubutabazi mu rwego rw’ubuzima no guharanira ubuvuzi bungana kuri bose. 

Yagize uruhare rukomeye mu kuyobora urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ibyorezo bitandukanye nka Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’izindi ngorane z’ubuzoma ku Isi. 

Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia hagati ya 2012 na 2016.

Hagati y’umwaka wa 2005 na 2012  yabaye Minisitiri w’Ubuzima w’icyo Gihugu , mbere yaho akaba yarabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund ishinzwe kurwanya SIDA, Igituntu na Malari. 

Yanabaye kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Roll Back Malaria (RBM) n’umwe mu bayobozi b’Inama yy’Ubutegetsi y’Umuryango w’Ubufatanye mu guharanira ubuzima bw’umubyeyi, uruhinja n’abana (Partnership for Maternal, Newborn and Child Health).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE