Rutsiro: Barasabirwa gutandukanywa kuko bashobora kwicana biturutse ku makimbirane

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuryango w’umugore n’umugabo, utuye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Sure uratabarizwa n’abaturanyi babo, bavuga ko bashobora kuzicana, kuko bahora barwana bapfa ko umugabo aca inyuma umugore we.

Ni ibintu bavuga ko bimaze kubarenga kuko iteka n’iyo bagiye kubakiranura bitajya bishoboka ngo kuko niyo umugabo yanditse asaba imbabazi umugore we, akamubwira ko atazongera kumuca inyuma hadashira kabiri bitabaye akaba ariho bahera basaba ko ubuyobozi bwajya mu kibazo cyabo bagatandukanywa.

Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga n’umugore wo muri urwo rugo wahawe izina rya Mukantambara Celine twamuhaye yagize ati: “Ubundi amakimbirane yacu, ikintu aturukaho ni ugucana inyuma biturutse ku mugabo kuko byigeze gutuma nigendera ndamuhunga, turabipfa. Agira gutya akajya mu gakungu ko mu ndaya bigatuma tutiteza imbere kandi dufitanye abana babiri.”

Yakomeje agira ati: “Gukora byo arakora kuko arahinga, ariko ikintu dupfa ni icyo nta kindi. Ntabwo twabasha kwiteza imbere kandi akora mu mutungo wacu akajyana mu bagore.”

Ku byo kuba batandukana, avuga ko mbere yakundaga umugabo we ariko ubu akaba abona badafitanye icyerekezo kuko amuca inyuma ndetse ngo bakaba batari basezerana kubera icyo kintu.

Ati: “Iteka ahora ansaba imbabazi ngo ntabwo azongera ariko akongera, haba hari abayobozi, ugasanga yemeye ko arisubiraho ariko bikaba iby’ubusa. Ubu si nakwemera gushyingiranwa nawe kandi naramusabye ngo ashake undi mugore andeke aranga”.

Uyu mugore avuga ko hari ubwo arwana n’umugabo we bikamutera ubwoba ndetse ngo rimwe na rimwe akamwihorera ari naho byakurijemo, kumuhunga agata urugo ariko nyuma akongera kugaruka kubera abana bafitanye.

Umugabo we, aganira na Imvaho Nshya, yemeza ko afite ingeso y’ubusambanyi ariko ko yafashe umwanzuro wo kuyivaho akiyubakira urugo. Uyu mugabo utajya akozwa ibyo gutandukana n’umugore we kubera ko amukunda, yagiye asaba imbabazi umugore ko atazongera kumuca inyuma bikajya no mu nyandiko.

Mu magambo make yagize ati: “Ibyo kumuca inyuma narabiretse kandi narabimubwiye. Kumuca inyuma byari byaradutanyije ajya no mu Mujyi wa Kigali ansize hano.”

Abajijwe impamvu yamucaga inyuma, yagize ati: “Si nzi impamvu nanjye nabikoraga kuko ni ibintu byanzagamo gutyo, ariko byamvuyemo. Abaturanyi banjye nabizeza ko ntazongera kumuca inyuma kandi nabwira n’umugore wanjye ko mukunda kandi ko ntazongera kumuca inyuma.”

Abaturanyi babo bagaragaza ko batandukanye byaba byiza kuko byabarinda impanuka ishobora kuva mu ntambara zabo.

Umwe mu bakunda guhosha amakimbirane yabo uri no mu babakoresheje inyandiko umugabo avuga ko yihannye ndetse akaba mu bayobozi b’Umudugudu yagize icyo avuga kuri icyo kibazo.

Ati: “Ibibazo byabo twarabimenye turabunga ndetse duhora mu ntambara zabo umugabo akajya ahora atubwira ko atazongera bikaba ibyubusa. Ariko batandukanye byaba byiza ahari byatuma hatabaho amakimbirane ya hato na hato, ashobora kuvamo kwicana.”

Undi yagize ati: “Urusaku rwa buri joro barwana, kujya gukiza tukabwira n’inzego z’Ubuyobozi bimaze kutugera ahantu. Tubona bashobora kuzicana, biramutse bibaye byiza batandukana kugira ngo hatazagira uwica undi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal yabwiye Imvaho Nshya ko aho babonye ibibazo nk’ibi by’amakimbirane bagerageza kunga abaturage no kubaganiriza mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cyabo.

Yagize ati: “Uwo muryango ntabwo nywuzi ariko ikibazo cy’imiryango ibana mu makimbirane ubuyobozi bukomeje kwigisha ndetse twatangiye kugenda duhura n’iyo miryango mu Mirenge itandukanye twizeye ko bizatanga umusaruro.”

 Yakomeje avuga ko uwo muryango ukwiriye kubera abandi urugero, ukabereka ko gucana inyuma bisiga umuryango uciye ukubiri.

Mu Murenge wa Mushubati harimo imiryango igera kuri 89 ibanye mu makimbirane.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Pasifike Munyurangabo says:
Gashyantare 22, 2025 at 12:14 pm

Ubundi Indaya Niterambere Birazirana . Uyumugabo Atabona Umugore Mwiza Winshoreke Akagirango Niwomutungo . Ubundi Indaya Inama Ikugira Niyogusenya Iterambere Ryawe Mumugore Wawe Nabana Bawe Ukayizanira . Indaya Namafaranga Birazirana . Nahubundi Uyumugore Nuyumugabo Babatanye Batazakurizamo Kuzicana .

Arisen Alex Muhire says:
Gashyantare 22, 2025 at 12:23 pm

Uyumugore Yaragowe Yewe Birababaje . Kugirango Umugabo Yiyemerereko Aryamundaya Buriya Ukoyakwihanakose Uyumugabo Ntagaruriro Ntanama Yindaya Ibyayo Nuko Ibona Uyizaniye Agafaranga Gusa Ubuyobozi Bwihutishe Icyicyibazo Badakurizamo Kwicana . Kuko Icyicyibazo Ntabwo Cyoroshye .

lg says:
Gashyantare 23, 2025 at 6:47 am

Uyu mugore niwe ufite ikibazo kuki yizirika kuli iyo mbwa ejo izamwanduza Sida niba itaramwanduza yaje avahe ntahira iwabo !!nave kumacuho niba ataribyo azanamwica

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE