Rutsiro: Uwasenyewe n’ibiza arasaba kubakirwa

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Nyiranduhura Delphine utuye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Sure, Umudugudu wa Kaduha arasaba kubakirwa nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byabaye tariki 03 Gicurasi 2023 kugeza ubu akaba agisembera mu nzu y’abandi adafitiye ubushobozi bwo kwishyura.

Yabwiye Imvaho Nshya ko agorwa cyane no kubona ubuzima bwe n’ubw’umwana we wiga hamwe no kwishyura ikode ry’inzu abamo, bityo agasaba ubuyobozi kumufasha kubona aho arambika umusaya kuko ngo yaherutse ashyirwa ku rutonde rw’abo kubakirwa.

Yagize ati: “Nari ntuye ahantu hasi habi cyane haranagiye burundu, ubu nta kintu na kimwe kihasigaye kuko hose harakukumutse ndarokoka n’abana banjye. Nyuma yo guhura n’ibyo biza, badushyira mu masite, ubundi badukodeshereza amezi agera kuri abiri ubundi turimenya.”

Yakomeje agira ati: “N’ubundi na mbere hose nari mbayeho nabi ariko sinagonganaga n’inzu y’abandi, none ubu kwishyura inzu no gushakira umuryango wanjye ibiwutunga ni ikibazo kuko n’ibiraka byo guhinga ntabwo biboneka buri munsi ariko wenda mfite aho mba nsohorwa n’uwo mbereye mu nzu, najya mbona igihumbi kikaba ari icyacu tukaba twanakwizigama.”

Yagaragaje ko hari ubwo abura ikode, nyirinzu akamubwira kumuha umubyizi (kumuhingira) bakumvikana imibyizi, ubwo uko arimo kumukorera ngo yishyure inzu agahura n’ikibazo cy’ibyo abana be barya, agaheraho asaba ko yakubakirwa.

Ati: “Kubera kubura amafaranga yo guha nyirinzu, hari ubwo ansaba kumuha abakozi, ubwo nkamara igihe runaka ndimo kumuhingira, abana bari aho. Nukuri biba bigoye, ndatakambira ubuyobozi kunyubakira kuko hashize icyo gihe cyose nshyinzwe ku rutonde rw’abazubakirwa ariko narahebye.”

Umuturanyi we witwa Ignace Baziruhoze, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mubyeyi akwiriye gufashwa kubera ubuzima abayemo n’abana be.

Ati: “Njye duturanye inzu ku yindi aha acumbitse, afite abana biga, Leta imurebeho bamwubakire na we abone uko yita ku muryango we kuko ni na wenyine umugabo we yapfuye kera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal, yabwiye Imvaho Nshya ko abasenyewe n’ibiza bafite ibibanza batari mu manegeka bari kubakirwa naho abadafite ibibanza bakaba barimo gutegurirwa ‘site’ bazatuzwamo bityo agasanga na Nyiranduhura Delphine azahita afashwa mu gihe basanga ikibazo cye cyihutirwa.

Yagize ati: “Abasenyewe n’ibiza bafite ibibanza bitari mu manegeka bari kubakirwa naho abadafite ibibanza bose bazubakirwa kuri ‘Site’ kuko ubu turimo gushaka ibibanza”.

Uyu mubyeyi uri gusaba kubakirwa atuye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Sure, Umudugudu wa Kaduha.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 19, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE