Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yakomerekeje abarimo umunyeshuri wajyaga kwiga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, imodoka yo mu bwoko bwa Minibus Toyota Hiace, ifite pulake RAF954Y 109W yari itwawe n’uwitwa Niyobuhungiro Eric yagonze umuntu wari utwaye moto na we agonga umunyeshuri.
Iyo Toyota Hiace yavaga ku Buhinga mu Murenge wa Bushekeri yerekeza ku Rwesero mu Murenge wa Kagano yageze mu Mudugudu wa Kinini,akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, agonga moto n’uwo yari ihetse, binatuma umumotari agonga umunyeshuri,bose barakomereka.
Ababonye iyo mpanuka babwiye Imvaho Nshya ko uyu mushoferi yagonze aturutse inyuma moto ifite pulake RH944X yari itwawe na Ndayisabye Théogène.
Umwe yagize ati: “Umumotari yari ahetse umugenzi bagana ku Rwesero, tagisi Hiyasi ibaturuka inyuma yihuta cyane igonga iturutse inyuma umumotari, imbere hari umukobwa w’imyaka 18 wajyaga ku ishuri.
Umushoferi yateye itarandangacyerekezo umumotari,ashaka gufata umugenzi,arongera ahita akata yerekeza ibumoso gufata undi mugenzi bituma umumotari amugwamo,ahita agwa mu muferege.’’
Yongeyeho ati: “Yagwanye n’umugenzi yari ahetse, banagwira uwo munyeshuri wagendaga n’amaguru ajya ku ishuri, bose uko ari 3 barakomereka.’’
Mugenzi we na we wahise ahagera impanuka ikiba yabwiye Imvaho Nshya ko, bahise bajyanwa kwa muganga.
Ati” Uko ari 3 byagaragaraga ko bababaye cyane, bajyanywe mu kigo nderabuzima cya Nyamasheke, bahava boherezwa ku bitaro bya Kibogora,ku bw’amahirwe y’umushoferi n’abari muri iyo tagisi,bo ntacyo babaye ntibahasize ubuzima.’’
Umuvugizi wa Polisi,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,SP Emmanuel Kayigi,yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’umushoferi wa tagisi.
Ati: ” Ahitwa ku Kinini mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke habereye impanuka yo mu bwoko bwa Minibus Toyota Hiace,yavaga ku Buhinga yerekeza ku Rwesero, umushoferi ageze aha ku Kinini agonga aturutse inyuma moto bari mu cyerekezo kimwe,yavaga Buhinga na yo yerekeza ku Rwesero, ihetse umugenzi w’umugabo,binatuma motari agonga umunyeshuri wajyaga kwiga, bose uko ari 3 bagwa muri borudire y’umuhanda barakomereka. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Kibogora.’’
Yibukije abashoferi kwirinda amakosa yo mu muhanda arimo umuvuduko ukabije, uburangare no gukorera ku jisho,kuko ari byo biteza impanuka za hato na hato.