Gakenke: Muyongwe bagowe n’ingendo bakora bajya gushaka serivise z’ubuvuzi bw’amamenyo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abivuriza ku migo nderabuzima cya Muyongwe giherereye mu Murenge wa Muyongwe, Akarere ka Gakenke, bavuga ko kuba iri vuriro ritagira serivise z’ubuvuzi bw’amenyo bituma bakora ingendo ndende bajya ku bitaro bya Ruli, kwivuza amenyo, bakaba bifuza kwegerezwa iyi serivisi.

Aba baturage bavuga ko kwivuza amenyo ari ibintu bibasaba igiciro kinini bajya Ruli bakoresha amafaranga agera ku bihumbi 6.

Nsengimana Eric, yagize ati: “Udafite nibura ibihumbi bisaga 10, ukaramuka ufashwe n’iryinyo ntiwabona ubuvuzi bw’amenyo bitewe n’uko hano kuri iki kigo nderabuzima cya Muyongwe badakura amenyo cyangwa se ngo bayahome, tujya Ruli ku bitaro byaho wateze moto, twagerayo na bwo bakavuga ko hari abarwayi benshi, bakaguha gahunda ugataha iryinyo rikurya, twifuza ko Muyongwe iwacu naho bajya bavura amenyo.”

Mukankundiye Devote na we asaba ko bahabwa umuganga w’amenyo kandi ngo hari benshi bagira ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo

Yagize ati: “Bazane umuganga w’amenyo, kuko hari benshi bakunze kugira ikibazo cy’amenyo, kuba nta muganga w’amenyo nakubwira ko biduteza igihombo nyamara twari dukwiye kwivuriza kuri mituweli, tekereza ko utega moto ugiye kwivuza mu baganga bigenga kuko iryinyo ritesha umutwe, ugategesha ibihumbi 12, ujya i Musanze, bakarikurira amafaranga ibihumbi 10, nyamara kuri mituweli ntiyarenga bibiri urumva ni ikibazo dufite hano kuko utayafite amarana iryinyo icyumweru rimurya.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwo buvuga ko ikibazo cy’abaganga bavura amenyo bakiri bake mu gihugu agasaba abaturage ko mu gihe iki kibazo kigishakirwa igisubizo baba bifashisha ibitaro byo muri ako Karere harimo Nemba, Gatonde na Ruli; nkuko Umuyobozi wa Gakenke Mukandayisenga Vestine abivuga.

Yagize ati: “Gahunda Igihugu gifite ni uko abaganga b’amenyo bazagera ku nzego zose z’ubuvuzi, iki kibazo na MINISANTE twabiganiriyeho, ikindi ni uko bamwe mu baturage batabasha kubona itike ibageza kuri kimwe mu bitaro bifite serivisi zivura amenyo mu Karere kacu, hari inzego zibishinzwe bazegera zikabafasha kubona itike yo kujya kwivuza.”

Kugeza ubu Akarere ka Gakenke gafite ibigo nderabuzima 23 ariko ntibigira serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, zikaba zitangirwa gusa ku bitaro bikuru bibarirwa muri aka Karere.

Abaturage bavuga ko bagorwa no kubona serivisi Muyongwe
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE