Karongi: Uwarembeye mu rugo imyaka 9 arasaba ubufasha bwo kwivuza

Uwamahoro Angelique wo mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Ruragwe, Umudugudu wa Nyagahinga arasaba ubufasha bwo kubona ibimutunga n’amafaranga y’imiti avuga ko agorwa no kubona kubera igihe amaze arwaye.
Avuga ko amaze imyaka igera ku 9 arembeye mu rugo kubera ikibazo cy’amagufwa yo ku kibuno n’urutirigongo yabwiwe n’abaganga ko yamunzwe.
Yagize ati: “Natangiye gufatwa mu mwaka wa 2016, ndaremba ngiye kwa munganga ntihagira uburwayi babona nkomeza kwivuza gutyo ntazi icyo ndwaye gusa mu 2019 ni bwo bambwiye ko amagufwa yo hasi ku kibuno n’urutirigongo yamunzwe. Ubwo icyo gihe bambajije niba naba narakoze impanuka nkavunika ndabahakanira.”
Yakomeje avuga ko yavuye ku bitaro bya Rubengera, bakamwohereza ku Kibuye naho bakamwohereza kwivuriza i Kibogora.
Akomeza avuga ko agezeyo bamupimye bakamuha imiti ndetse bakajya bamusaba gusubirayo kenshi kugira ngo bamwiteho ariko ngo akagorwa n’ubushobozi kuko bimusaba gutega no kubayo, ndetse n’imiti bamuha ikaba ihenze cyane.
Ati: “Nyuma naje koherezwa i Kibogora kwivurizayo banyuza mu cyuma basanga amagufwa y’ikibuno yose yaramunzwe cyane cyane urutirigongo rw’umugongo kuko no kugenda ntabwo mbishobora, ni yo nihaye gukora utuntu gake hano mu rugo, numva bifashe nkumva kugenda birahagaze, nahumeka nkumva ndimo gutonekara mu mugongo ubwo nkaba nkaguma aho.”
Agaragaza ko mu 2019 bamuteye inshinge ku matako biroroha, ariko bigeze muri 2023 birongera biramufata, asubiye i Kibogora bamwohereza kwivuriza ku bitaro by’i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kugeza ubu agorwa no kujyayo kubera ubushobozi buke.
Akomeza agira ati: “Baramvuye ariko imiti bampaye ntabwo nigeze mbona ubushobozi bwo kuyigura kuko insaba 56,700Frw bya buri kwezi kandi nta kazi ngira. Iya mbere ni umuntu witanze, arayigura nyifashe injyana muri koma, kubera ko nayifashe ntariye.”
Agaragaza ko ubuzima bwo kuba ari umupfakazi, akaba atanabasha gukora bimugoye bityo agasaba ko yafashwa kubona ibyo kurya no kugura iyo miti kugira ngo ubuzima bwe bumworohere.
Ati: “Nirirwa gutya, iyo ngize ngo ndahagurutse nteye intambwe ebyiri, eshatu, birifata ubundi nkaribwa. Iyi miti bantegetse, bambwiye ko kugira ngo nyifate bisaba kuba nariye kandi uretse abagira neza no kubona ibyo kurya hano ni ikibazo kinkomereye.”
Mu gushaka kumenya niba nta muntu afite wamwitaho. Umuturanyi we witwa Nyirarukundo Donatha begeranye inzu ku yindi, yabwiye Imvaho Nshya ko Angelique afite umwana babana, ukubura ku muhanda ndetse ngo akanasabiriza ibibatunga icyakora ngo nabo bakaba bamugoboka.
Ati: “Uyu mubyeyi uku umubona ni ko ameze, yirirwa yicaye mu nzu cyangwa aryamye kandi bimaze imyaka myinshi. Ikibazo cye kizwi na bamwe mu bayobozi kuko bamunyuraho yicaye aha, iyo baje kureba impamvu atitabiriye inama nk’abandi baramubona kandi natwe twabwiye abo bireba ariko aho atakwigerera uraceceka.”
Yakomeje agira ati: “Akeneye ubuvugizi kuko arababaye. Imiti bamutegetse ni njye wayifunguye ubwo aherukayo, igura arenga ibihumbi 56Frw kandi kuri we ni menshi kandi ni we wenyine umwana we akubura ku muhanda n’utwo ahakura ntiduhagije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard, yabwiye Imvaho Nshya ko kuva na mbere hose atari yaramenye ikibazo cya Uwamahoro Angelique ariko ko agiye guhita agikurikirana akareba icyo yafashwa.
Ati: “Ntabwo twamenye ikibazo cya Uwamahoro Angelique ariko kuva ubu, tugiye kugikurikirana aho bishoboka yabonerwa itike imugeza kwa muganga cyangwa tukamushakira ukundi tumufasha.”
Uwamahoro Angelique atuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Ruragwe, Umudugudu wa Nyagahinga mu Karere ka Karongi.
