Nyabihu: Hafunguwe ikigo kigamije kubumbatira umuco n’amateka

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu barishimira ko babonye aho bazajya bamurikirwa umuco n’amateka by’u Rwanda, by’umwihariko bagasangizwa umwihariko w’akarere kabo.
Ibi babitangaje nyuma y’ifungurwa ry’Ikigo Ndangamuco cyiswe “HOBE Center” giherereye mu Murenge wa Bigogwe, cyubatse ku muhanda Rubavu-Musanze-Kigali.
Abatuye mu Karere ka Nyabihu ndetse n’abandi baturiye kiriya kigo bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko cyaje gikenewe kuko kigiye kubabera ishuri ry’umuco nyarwanda.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Iki kigo kigiye kutubera ishuri ry’umuco ndetse n’amateka […], umwana aribaza ati aba kera babagaho bate? Sogokuru yabagaho ate? Akwiye kubona amazu babagamo, ibyo baryaga, ibyo bariragaho n’ibindi”.
Undi ati: “ Abana b’abakobwa n’abahungu bacu ntibari bazi iby’amasano ariko bagiye kubyigira ahangaha, batubwiye ko nibura buri muntu azajya amenya igisekuru cye guhera kuri se kugera ku gisekuru nibura cya cumi na kabiri, ibyo byasaga nk’ibyacecetswe bitakivugwa”.
Aba baturage bavuga ko abana bazahitoreza umuco mwiza uranga Abanyarwanda, barangwe n’urukundo n’urugwiro. Bishimiye ko muri iki kigo banahabonye ibikoresho byo hambere birimo inkuyo, ibyansi, itete bogesha ibyansi, imihururu, …
Bigirinka Gasasira Innocent wagize igitekerezo cyo gushinga iki kigo, yavuze ko ikigamijwe ari ugufasha Abanyarwanda guhobera umuco n’amateka byabo.

Nk’uko yabisobanuye iriya HOBE igaragara nk’ijambo ry’Ikinyarwanda ni n’ impine y’Icyongereza ivuga ngo “Home is the Best”(Imuhira ni ho heza cyane).
Bigirinka yagaragaje ko kuba yaragize igitekerezo nk’iki ari ukugira ngo na we atange umusanzu mu kwigisha umuco n’amateka.
Ati: “…ni ukongera imbaraga mu bikorwa Leta yakoze birimo kwigisha urubyiruko indangagaciro na kirazira ziba mu muco nyarwanda, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Niduhuriza hamwe nibwo tuzashishikariza Abanyarwanda n’abandi bose umuco wacu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza Simpenzwe Pascal avuga ko ibikorwa nk’ibi biza byunganira gahunda za Leta zirimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka ndetse bizagurira amarembo abasura inzuri za Gishwati ziri gutunganywamo imihanda ireshya na km 93.

Ati: “… nk’inzuri za Gishwati ukuntu ari nziza, ukareba ubworozi buhakorerwa ukuntu ari bwiza, imihanda myiza izenguruka Gishwati yose, mu by’ukuri biratanga icyizere. Tubyutse uwo mubano, tubyutse ubwo busabane, tubyutse urwo rukundo, umuco koko ugashimangirwa ukatwubaka natwe tukawubaka”.
Uturere twa Nyabihu na Rubavu ni tumwe mu turimo amahirwe menshi yo gushoramo imari mu bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka. Hari kandi ikiyaga cya Kivu n’ibirwa birimo bitarabyazwa umusaruro; ndetse utu turere turimo n’imisozi myiza nk’ibirunga n’ibere rya Bigogwe ikwiye kureshya abashoramari ndetse n’abadutuye bakamenya uko bagomba gutezwa imbere n’ayo mahirwe aboneka iwabo.

