Sobanukirwa amateka ya Saint Valentin n’imbaraga z’urukundo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ku ya 14 Gashyantare, iyo dusangiye shokora, ibiryo bidasanzwe n’abakunzi bacu, tubikora mu izina rya Saint Valentin.

St Valentin mutagatifu w’urukundo yari muntu ki?

Iyo ushakishije kuri murandasi (interineti), ushobora kubona inkuru nyinshi zimwerekeye, umwe mu batagatifu Valentin (Saint Valentin) bivugwa ko yari umupadiri w’Abaroma washyingiranyaga rwihishwa binyuranyije n’ibyifuzo by’abategetsi mu kinyejana cya gatatu.

Yaje gufungirwa mu rugo rw’umunyacyubahiro, aza kuhakiriza umukobwa wari ufite ubumuga bwo kutabona, bituma ababaga muri urwo rugo bose bahinduka abakirisitu .

Mbere yo kwicwa urubozo no gucibwa umutwe ku ya 14 Gashyantare, yohereje umukobwa inoti yanditseho “Valentin wawe.”

Inkuru zimwe zivuga ko undi mutagatifu witwa Valentin muri kiriya gihe kimwe yari Umwepiskopi wa Terni, na we washyingiranyaga abakundana rwihishwa aza gucibwa umutwe ku ya 14 Gashyantare.

Kera cyane, i Roma habayeho umupadiri w’umugwaneza n’impuhwe witwaga Valentin. Icyo gihe Umwami w’Abaroma, Kalawudiyo wa II, yizeraga ko abasirikare baba indwanyi nziza iyo batashyingiwe, bityo yemeza itegeko ryabuzaga abasore gushyingirwa.

Igitekerezo cye yizeraga ko iyo baramuka bashyingiranywe, byari gutuma batibanda ku rugamba kubera ko bari kuba bahangayikishijwe n’imiryango yabo.

Valentin ariko we, ntabwo yemeye iri teka. Yizeraga imbaraga z’urukundo n’umubano w’abashakanye, kandi yari azi ko urukundo rushobora gutuma abantu bakomera, aho kuba abanyantege nke. Mu ibanga, yakomeje gusezeranya abakiri bato batubahirije amategeko y’umwami.

Umunsi umwe n’ijoro, umusore n’inkumi baje kwa Valentine, bamusaba ko yabashyingira nubwo byari bibujijwe. Ubwo yakoraga uwo umuhango, yari azi ko udakurikije amategeko, ariko umutima we wari wuzuye umunezero kuko yari azi ko abafasha guhuriza hamwe mu rukundo.

Ntibyatinze kugira ngo ibikorwa bya Valentin bimenyekane. Umwami w’Abami, ararakara cyane, ategeka ko Valentin afungwa. Igihe yari muri gereza, Valentin yagiranye ubushuti n’umukobwa wari uw’umucungageraza, umukobwa mwiza wamusuraga kenshi, bakaganira ku rukundo, ubuzima, n’inzozi z’ejo hazaza, kandi uko igihe cyagiye gihita, bagiranye ubushuti bwimbitse hagati yabo.

Umunsi umwe mbere yuko yicwa, Valentin yandikiye umukobwa w’umucungagereza inyandiko imushimira ku bw’ineza ye, ayisinyira ati: “Kuri Valentin wawe.”

Inyandiko yabaye ikimenyetso cyerekana ko yitangiye urukundo no kwizera kwe kutajegajega imbaraga zayo. Bukeye, Valentin aricwa, ariko umurage we urakomeza. Amateka ye yakwirakwiriye mu bihugu, abantu batangira kubaha igitambo cye n’ubutumwa bw’urukundo yasize.

Nyuma, taliki 14 Gashyantare wabaye umunsi wo kwishimira urukundo, ubushuti, n’ubusabane bwose hagati y’abantu.

Wari umunsi wo kwibuka ko urukundo rufite imbaraga zo guhuza abantu, ndetse no mu bihe by’umwijima.

Mutagatifu Valentin yabaye ikimenyetso cy’urukundo, kandi buri mwaka ku ya 14 Gashyantare, abantu bahanahana impano, n’ibimenyetso by’urukundo nkuko Valentin yabigenje mu minsi ye ya nyuma,  yibutsa Isi imbaraga n’ubwiza bw’urukundo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 14, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Juma says:
Gashyantare 14, 2025 at 11:37 am

Harabumvako Sevarante Arumunsi Wabakundana Ndagirango Mbwire Ububyirukoko Atari Umunsi Wogushukana Ubwira Umukobwa Ukunda Umubwira Ati Urabonako Nkukunda Reka Dukore Imibonano Mpuza Bitsina Abakobwa Mubyirinde Hatagira Urwa Muruyumutego .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE