Rusizi: Urubyiruko rwa Nyakarenzo rurataka kubura aho rwiga imyuga

Nyakarenzo ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi itagira ishuri ry’imyuga, n’iyo byegeranye iyifite hakaba kure cyane y’urubyiruko rwawo rwinshi ruvuga ko rubangamiwe kubera kubura umwuga rwiga ngo urufashe kwibeshaho, rugasaba kubakirwa ishuri ngo rushobore kwiyungura ubumenyi rwihangire imirimo, ruhangane n’imibereho.
Musabyimana Etienne ni umusore w’imyaka 24,wo mu Kagari ka Kabuye, uvuga ko imyaka ibaye 7 arangije amashuri abanza,ubushobozi buke bw’ababyeyi bukaba butaratumye akomeza ayisumbuye, ubu abayeho mu buzima yumva atari akwiye kubamo kubera ko nta mwuga ufatika azi, atari uko adashoboye kuwiga, ahubwo ari ukubura aho awiga.
Ati: “Urubyiruko rwa Nyakarenzo turi rwinshi cyane, dufite ikibazo gikomeye cyane cy’ubukene n’ubushomeri duterwa no kubura aho twiga umwuga wadufasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Nk’ubu nabuze uko mbigenza negera umusore wogoshaga arabinyigisha, ni byo nkora nirwanaho ariko iyo mbyiga mu ishuri n’abandi nari kugira ubumenyi bwisumbuye, nkaba nanajya kogosha mu mijyi nkabaho neza birushijeho.’’
Avuga ko bakeneye kwiga cyane cyane ubwubatsi, ububaji, gusudira, ubukanishi, ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubwiza ku bakobwa, kwiga gutwara ibinyabiziga, n’indi myuga igezweho irimo n’ikoranabuhanga.
Kutabyiga bibagiraho ingaruka cyane zirimo abakobwa bishora mu mibonano mpuzabitsna imburagihe bakahakura ingorane zirimo inda, indwara, n’izindi.
Abasore bamwe ukabasanga mu bikorwa by’ubumeni( ubujura bukoresheje ikoranabuhanga) n’ibiyobyabwenge bibashora mu ngeso mbi,ariko bize ntibyabaho.

Niyigena Léonille w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Kabagina, amaze imyaka 2 arangije amashuri abanza kuko yagiye agira ibibazo byamubujije kuyarangiza kare. Afite impungenge z’ejo he hazaza hatagira umwuga, atari ukubura ubwenge ahubwo ntaho kuwiga hahari.
Ati: “Amakimbirane y’ababyeyi banjye yatumye batandukana, abana bamwe papa arabatwara abandi batwarwa na mama, jye nigira kwa masenge,ni ho mba. Sinamubwira kundihira ayisumbuye kuko nta bushobozi afite.
Imyuga aho nayiga hose byasaba kuharara kandi ntiyayabona. Aka gace nta shuri na rimwe ry’imyuga ritwegereye ngo mbe nagira uwo niga. Ejo hanjye hazaza nta cyizere mpafitoye, ariko hari aho kwiga hafi nakwiga nkategura neza ejo hazaza.’’
Babihurizaho na Mbarushimana Emmanuel wo mu Kagari ka Karangiro,w’imyaka 30, uvuga ko amaze imyaka 15 arangije aashuri abanza akabura aho akomereza imyuga kuko ayisumbuye byari byanze.
Ati’’ Akarere kacu gafite amahirwe yo kugira umujyi wunganira Kigali. Bivuze ko hagomba kubakwa inyubako nyinshi zigezweho hakanaba iterambere ryinshi ryaha urubyiruko akazi n’imodoka nyinshi rwatwara cyangwa rwakanika rwarabyize kandi sinigeze mbona umuntu n’umwe ukora icyo atize. None se niba tutiga kubera kubura ishuri tuzabyaza dute umusaruro ayo mahirwe?’’
Avuga ko muri iyi myaka 15 amaze iyo agira umwuga yiga neza ubuzima arimo ataba ari bwo abayeho kuko ayo mahirwe yose ari muri aka Karere no mu Ntara yose y’Iburengerazuba aba ayabyaza umusaruro akanarenga akanagera mu mujyi wa Kigali.
Ababazwa n’uko ntacyo yajyanayo, ariko ubuyobozi bw’Akarere bubahaye ishuri ribafasha kwiga imyuga y’igihe gito,batagiye ikantarange, bakwiteza imbere mu buryo bwose.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred,avuga ko ari ikibazo bazi kinahangayikishije ubuyobozi kuko uriya murenge urimo urubyiruko rwinshi usanga rusa n’urufite imibereho idafashe,wasesengura ugasanga ari ikibazo cyo kubura ahantu hafi koko bakwigira imyuga.
Ati: “Ibyo ruvuga ni ukuri natwe twarabibonye. Turashaka kwihutira kuhubaka ishuri ry’imyuga ryabafasha nubwo ntavuga ko rizubakwa uyu mwaka kuko bisaba ingengo y’imari nini tudafite, ariko icyifuzo cyarwo cyo kirumvikana, mu myaka mike cyane iri imbere bazaba rwose barifite.’’
Arusaba kwihangana rugakoresha ibitekerezo rufite rugakora ibindi biruteza imbere byaba ibishingiye ku buhinzi, ubworozi n’ibindi rwakuraho imibereho igihe iri shuri ritaraboneka akarwizeza ariko ko riri mu byihutirwa by’Akarere, gusa rushonje ruhishiwe.
