Nyaruguru: Ubworozi bw’amafi buri kubafasha kurwanya imirire mibi

Bamwe mu batuye Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko Ubworozi bw’amafi buri kubafasha kubona indyo yuzuye bagaburira abana, bityo bukabafasha kurwanya imirire mibi.
Isingizwe Marie chantal utuye mu Murenge wa Kibeho avuga ko muri iyi minsi kubera umusaruro w’ubworozi bw’amafi, amafi ari ku giciro cyiza ku buryo ayifashisha mu guteka indyo yuzuye agaburira umwana.
Ati: “Ubu umusaruro w’amafi uhari mbasha kubona inyunganiramirire mu guteka indyo yuzuye kuko ngura amafi y’amafaranga y’u Rwanda 3000 ngahita nteka ibikomoka ku mafi byunganira igaburo ry’umwana wanjye.”
Mugenzi Irakiza Benjamin utuye mu Murenge wa Kibeho na we avuga ko muri iki gihe inyama zahenze bari gukoresha umusaruro w’amafi wabonetse mu guteka indyo yuzuye.
Ati: “Ikilo cy’inyama kiri ku mafaranga agera ku 4500Frw cyangwa 5000Frw, rero ubu uramanuka hariya kuri koperative bakaguha amafi y’amafaranga 3000 mu rugo mugateka indyo yuzuye rwose ubworozi bw’amafi buri gutuma tubona indyo yuzuye yo guha abana bitatugoye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Byukusenge Assumpta, avuga ko amafi ari kubafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana.
Ati: “Ibyo bavuga ni byo kuko umusaruro w’amafi warabonetse ku buryo mu bushobozi bwabo bayagura bakayakoresha bateka indyo yuzuye yo guha abana, kandi ubona ko ubworozi bw’amafi budufasha kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana.”
Avuga ibi mu gihe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ADENYA rikora ubworozi bw’amafi mu Murenge wa Kibeho, bwemeza ko Ubworozi bw’amafi usibye kugirira abanyamuryango 29 akamaro mu kuzamura iterambere ryabo, bashobora kugurisha ibilo 40 cyangwa bikarenga ku munsi bitewe n’abashaka amafi.
Bunemeza kandi ko ubworozi bw’amafi bakora bufitiye akamaro n’abatuye Akarere ka Nyaruguru mu guteka indyo yuzuye, cyane cyane aho asimbura inyama zisigaye zihenda, kuko ngo usanga Ikilo gishobora kujyaho amafi atatu cyangwa ane bakigurisha hagati y’amafaranga 3000frw na 3500frw bigatuma buri muntu ashobora kuyagura agateka indyo yuzuye agaburira abo mu muryango we.

