Rusizi: Nzahaha babona amazi meza bibagoye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 13, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage b’Utugari 6 twose tw’Umurenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo bahawe imiyoboro y’amazi, abona umugabo agasiba undi kuko hari aho atabasha kugera haterera cyane, agahora abura, bigatuma hahoraho kuyasaranganya, aho akagari gashobora kumara ibyumweru 2 katayabonye agisaranganywa mu tundi.

Ni ikibazo bavuga ko kimaze igihe kirekire, cyatumye bamwe bayoboka amazi mabi y’umugezi wa Rusizi,abandi bayoboka ay’ibishanga birimo icya nyiramugengeri cya Gishoma, bakavuga ko abatera ibibazo by’ubuzima kuko akenshi aba  arimo imisundwe n’inzoka.

Rév. Past. Nsengiyumva Etienne,wo mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Nyenji,yabwiye Imvaho Nshya ati’’ Dufite ikibazo kiremereye cyane cy’amazi meza muri uyu murenge. Twubakiwe imiyoboro idashobora guhaza utugari twose 6 tuwutuye.  Habaho gusaranganya hakaba ubwo Akagari kayabonye iminsi 3, akandi2, akandi 1, hagashira nk’ibyumweru 2 akayahawe mbere katongeye kuyabona.”

Avuga ko ikibazo kiba kirekire cyane iyo ari mu zuba kuko mu mvura ho bamwe birwanaho bakareka ay’imvura nubwo na yo ataba ari meza, abatabishoboye bakavoma ayo mu mugezi wa Rusizi, hakaba abayavoma mu gishanga cya nyiramugengeri cya Gishoma.

Ikindi agarukaho ni uko abari bayazanye mu ngo byahumiye ku mirari kuko bashobora kumara amezi 6 akanarenga batayabonye, n’igihe haje duke inshuro nke muri ayo mezi tukajya tuza mu gicuku, ntibanamenye ko twaje ngo bavome.

Ati: “Nihereyeho, itiyo mfite imaze umwaka ntashobora kumara nibura iminsi 2 nyafite. Nshobora kuyabona rimwe mu cyumweru kumanywa ubundi akaza mu gicuku,mu buryo budahoraho ngo nibura tumenye igihe ari buzire tubyuke tuvome, ugasanga ari ikibazo kidushyira mu mibereho mibi y’isuku nke n’ingaruka zayo.”

Nyirahitimana Véronique w’imyaka 63, wo mu Mudugudu wa Ryarusaro, Akagari ka Butambamo, avuga ko we yakubititse cyane kuko ivomero rusange yavomeragaho risa n’iryakamye burundu no kuba yibana wenyine.

Ati: “Nkatwe dukuze, tutakigira abana mu nzu dufite agahinda kenshi gaterwa n’ibibazo by’amazi muri uyu Murenge. Hari robine wagira ngo nta mazi yigezemo kandi badukangurira kugira isuku, iyo ndafite akana kajya kuyamvomera aho ari kure, mba ndi mu ngorane zikomeye z’ayo kunywa, isuku no gutekesha.’’

Simpunga Jean Baptiste wo mu Mudugudu wa Gacuriro, Akagari ka Murya, avuga ko bagiye basaba buri gihe WASAC kubakemurira iki kibazo bikaba iby’ubusa.

Ati: “Nk’abatuye ahaterera rero bo kuvuga ngo bayabona bisa n’ibidashoboka kandi mu maraporo bavuga ko dufite amazi.

Iyo tubajije ababishinzwe muri WASAC batubwira ko ari make mu miyoboro,ko igihe batarayongera twakwihangana tukajya dusaranganya, ahubwo bakatubwira gushaka ibivomesho byinshi ngo tujye tuyavoma yaje tuyabike,kandi  n’ubundi biranga bikatugora.’’

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rusizi, Ngamije Alexandre, avuga ko ari ikibazo kizwi.

Ati: “Ikibazo cy’amazi make turakizi. Hari ibice biterera cyane, bitewe n’umuvuduko udahagije amazi aba afite, hari aho adashobora kuzamuka, ibice atageramo bikayabura cyane. Icyo gihe nta kindi cyakorwa uretse kubabwira gusaranganya ahari, tugafunga aho amanuka kugira ngo abashe kuzamuka n’aho handi, bigatuma byanze bikunze hari abayabura.”

Avuga ko ibice bikunze kwibasirwa cyane n’ibura ry’amazi ari iby’Utugari twa Nyenji, Murya na Rwinzuki, ibice bigana ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki nubwo n’ibindi bice by’uyu Murenge bifite icyo kibazo, ariko hari gahunda yo kongerera ubushobozi iyo miyoboro bikazaba mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, abaturage bakimugejejehoubwo yasuraga Umurenge wa Nzahaha asaba ubuyobozi bw’akarere kugukurikirana.

Ati” Ikibazo cy’amazi make mu Murenge wa Nzahaha turasaba ubuyobozi bw’akarere gukurikirana uko giteye n’icyakorwa,ku bufatanye na WASAC, kikava mu nzira abaturage bakabona amazi meza ahagije.”

Amwe mu matiyo n’amavumo amara igihe nta mazi meza arazamo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 13, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE