Abanyarwenya barashishikarizwa kureka inzenya zibasira abagore

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) ryatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Hindura Blague’. Tikikel Tadele Alemu, impuguke ya UN Women, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwenya kureka urwenya rwibasira abagore.

Itangazo rya UN Women rigenewe abanyamakuru, rigaragaza ko atari abanyarwenya gusa bibasira abagore ahubwo ko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga babibasira bagamije kubapyinagaza.

Tikikel Tadele ashimangira ko ubu bukangurambaga buzakuraho ibifatwa nk’ibimenyerewe mu gihe bigira ingaruka ku myumvire ishingiye ku buringanire kandi ngo yagombye guteza imbere abantu bose, hubahirizwa ibitsina byombi.

Imyidagaduro by’umwihariko urwenya, bikunze gufatwa nk’imigirire idahwitse mu gihe ababikora bakoresha imvugo zitari nziza zishimangira imyumvire mibi ku bijyanye n’uburinganire.

Ibisobanuro bikunze gutangwa n’abanyarwenya ku busumbane bw’imibereho, UN Women igaragaza ko ibyo bibangamira iterambere ry’uburinganire, ari naho ihera ishishikariza abanyarwenya kureka inzenya zibasira abagore.

Pamella Mudakikwa uzwi nk’umwe mu bafeminisite mu Rwanda, ababazwa n’inzenya zibasira abagore.

Ati: “Wari wasoma cyangwa ukumva urwenya ukumva uguye mu kantu (ukumva urumiwe), hindura urwenya!” Kimenyi Tito na we yungamo ati: “Cyangwa ngo ntukagire darama z’abagore mwana”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Silas Ngayaboshya, avuga ko mu Rwanda inzenya zikomeretsa zidakwiye mu muryango nyarwanda.

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, avuga ko urwenya rugomba guhuza ntirubereyeho gutanya.

Ati: “Nimureke dukoreshe urwenya rwubaka.”

U Rwanda rwahisemo intego zo kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo mu ikoranabuhanga, kuzamura umubare w’abagore biga imyuga no guca burundu ihohoterwa iryari ryo ryose rikorerwa abagore.

Kugeza ubu mu Rwanda, hari intambwe imaze guterwa igaragara, aho mu bikorwa binyuranye, abagore bahawe uburenganzira.

Imibare ya MIGEPROF yo mu 2023, igaragaza ko abagore babasha kugera kuri serivisi z’imari, bavuye kuri 63% bagera kuri 74% mu gihe abagabo bavuye kuri 74% bakagera kuri 81%.

Abagore bayoboye ingo bagejejweho imbuto zitunganyijwe neza mu bageze kuri 36.4% bavuye kuri 26.9% mu 2019. Abagezweho n’ifumbire y’imborera bageze kuri 79.3% mu gihe abakoresheje ifumbire mvaruganda ari 30.8%.

Abagore bari mu nzego z’Abunzi ni 44,3% ,mu gihe abashinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko bakorera mu Turere twose, MAJ, barimo abagore 48%.

U Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere abagore mu nzego zifata ibyemezo, aho ubu abafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko yarwo bageze kuri 63.75%.

Cuba ni yo igwa mu ntege u Rwanda mu kugira abadepite b’abagore benshi. Mu badepite 470 ifite, abagera kuri 262 ni abagore, bangana na 55.7%.

Iki gihugu gikurikirwa na Nicaragua ifite abadepite 91 abagore bakaba 49 bangana na 53.8%.

Ibindi bihugu biri mu bya mbere bifite abadepite benshi b’abagore birimo Andorra, Mexique na Nouvelle-Zélande na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zifite 50%.

Ku wa 14 Kanama 2024 ni bwo abagize Inteko Ishinga Amategeko 80 barimo abagore 51 n’abagabo 29 barahiriye kuzuza inshingano zabo mu myaka itanu iri imbere.

Ni umubare wiyongereye kuko wavuye kuri 61.25%, aho mu muri 80 bari mu nshingano zo kuba intumwa za rubanda barimo abagore 49 n’abagabo 31.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE