Nyamasheke: Isoko rya Karengera rimaze imyaka irenga 40 ritagira ubwiherero

Abacururiza n’abahahira mu isoko rya Karengera, mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, baratabariza iryo soko rimaze imyaka irenga 40 ritagira ubwiherero rusange, aho babura aho biherera n’aberekeje ku bigo n’ingo zituranye naryo bakabahakanira, bityo rikeneye kubakirwa ubwiherero rusange.
Abarirema n’abaricururizamo, iyo bagannye ikigo nderabuzima cya Karengera kuhiherera barirukanwa bakabwirwa ko ubwiherero ari ubw’ikigo nderabuzima atari ubw’isoko, abagerageje kujya mu tubari n’amaresitora cyangwa amaduka y’abacuruzi ntibasubireyo kubera isoni, bakifuza ubwiherero rusange.
Nzabonimpa Daniel uhacururiza imyenda, yavuze ko igihe cyose ahamaze nta bwiherero rusange yigeze ahabona, ko bitumvikana ukuntu isoko riremwa n’abaturutse imihanda yose, impande nyinshi z’Intara y’Iburengerazuba, abarirema n’abaricururizamo babura ubwiherero.
Ati: “Nta bwiherero rigira kandi birababaje cyane ahantu hari ubuyobozi bureberera abaturage, abacuruzi batanga imisoro n’abaguzi benshi barirema, hari n’ababa barwaye ku buryo bakenera ubwiherero buri kanya, bamwe baba baturutse kure y’ingo zabo ku buryo batasubirayo. Ni ikibazo gikomeye cyane.’’
Nyirahabimana Consolée ucuruza imboga na we yavuze ko arikoreyemo imyaka irenga 10 ariko kwiherera ari intambara kuko nta bwiherero rusange ryigeze rigira, imyaka irenze 40.
Ati: “Hari ababura uko bagira bakajya ku kigo nderabuzima cya Karengera, umuntu akabanza gukebaguza ko nta mukozi waho umubona, kuko uwo babonye bamubuza kuzahagaruka kuko ubwiherero bwabo ari ubw’abagana ikigo nderabuzima, atari ubw’isoko kandi rwose birumvikana, kuko uwabwubatse yubakiye ikigo nderabuzima atatekerezaga isoko.’’
Yarakomeje ati: “Hari ababa barwaye diyabete n’izindi ndwara zibasaba guhora ku bwiherero buri mwanya. Abo barakubitika cyane, kimwe n’ababa barigezemo bwa mbere, kuko no kujya mu bw’utubari na za resitora ntacyo uguze, ujyanamo isoni zituma nawe uzibwiriza ntuhasubire, kuko bahakubonye kabiri,gatatu ntacyo ugura, bakwiyama.’’
Anavuga ko kujya mu mangazini utira urufunguzo ngo ujyemo kuko baba babufunze, ubwabyo bitera isoni, bamwe bakaza mu isoko biherereye iwabo, bakongera kwiherera nimugoroba batashye, batinya kujya mu bigunda byo hafi aho ngo batababona bakababwira ko bakwiza umwanda, kandi ubwabo bazi ko ntaho babubakiye biherera.
Umuyobozi wungirije wa santere y’ubucuruzi ya Karengera, Nsengiyumva Ferdinand, avuga ko iri soko rikoreramo abacuruzi barenga 200 kuko abafite ibitara ubwabo barenga 160, abandi barenga 40 bagacururiza hasi, abo bose n’ababahahira n’abahagenda kwiherera biba ingorabahizi.
Yagize ati: “Ni ikibazo kimaze igihe kirekire cyane kuko n’ababyeyi bacu bacuruje hano turi abana bahoraga binuba. Leta y’Ubumwe idushishikariza isuku, ntibikwiye ko isoko nk’iri rirambye rigira icyo kibazo. Twagerageje gusaba Umurenge n’Akarere kudushakira ubutaka bwakubakwaho kandi ntibwabura, ngo abahakorera ku bufatanye n’Umurenge tubuhubake, ntiturasubizwa.’’
Avuga ko hari abacuruzi usanga batongana n’abari mu mangazini ngo babimye imfunguzo ngo bajye mu bwabo, abandi bakavuga ko batabwubakiye isoko, ariko bifuza ko icyo kibazo gikemuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, avuga ko iki kibazo kiri mu byo yabwiwe n’abaturage akihagera,k iri mu bibababaje kuba santere y’ubucuruzi ikomeye muri uwo Murenge, inamaze igihe, itagombye kuba itagira ubwiherero rusange,ariko ko batangiye kubikoraho nk’ubuyobozi.
Ati: “Ikibazo twarakibonye, twari twanatangiye kukiganiraho n’abahagarariye abikorera muri uyu Murenge,tubashishikariza kwishakamo ubushobozi, bakubaka ubwiherero bwiza n’isuku yabwo bakayigenzura. Igisigaye ni ukwicarana n’abikorera bose b’iyi santere y’ubucuruzi, ikibazo tukagiha umurongo, hakarebwa aho bwakubakwa, kigakemuka kuko natwe tukibona nk’ikibazo kiremereye cyane.’’
Yizeza ko kugikemura bitazagomba guhagurutsa Akarere cyangwa izindi nzego,cyangwa ngo bimare imyaka n’imyaniko nk’uko byagenze, ko no gusaba abaturage isuku n’ubwiherero bwiza iwabo babona n’isoko barema nta bwo rigira ari ikibazo, hagiye gushyirwamo imbaraga kigakemuka byihuse.