Musanze: Hari abaturage banze kuzibukira ingeso yo gusangirira ku muheha

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bakomeje kwimakaza ingeso yo gusangirira ku muheha, ibintu bagifata nk’umuco w’ubucuti ngo nyamara ari imwe mu ntandaro z’indwara zinyuranye.

Abo baturage bavuga ngo nta kundi babigenza n’ubwo inzego z’ubuzima zidasiba kubashishikariza kuzibukira iyi ngeso ngo kuko harimo ingaruka nyinshi zabateza uburwayi, ariko ngo rimwe na rimwe babikora kubera ko baba bafite ibinyobwa bike kandi bagomba gusangira

Uwineza Marigarita wo mu Murenge wa Muhoza (izina yahawe) yagize ati: “Kuri  ubu gusangirira ku muheha ntibikiri umuco ahubwo byabaye ingeso nyuma y’aho dusanze ko hari aho indwara nyinshi zanduriraga zinyuze, ibi rero rimwe na rimwe tubikora kubera amikoro make, none se wava guhinga ufitemo icupa rimwe ntusangire na mugenzi wawe, mufata umuheha umwe agasoma undi ahereza undi mwarangiza mugataha”.

Mundanikure Elias wo mu murenge wa Muko (Izina yahawe) we aracyatsimbaraye ko ngo gusangirira ku muheha ari umuco w’Abanyarwanda ari yo mpamvu bakunda gusangira kuri ubwo buryo kandi ngo bigoye gucika.

Yagize ati: “Iyo uguze icupa uwo uhereje ntabwo yakwanga ndetse nawe ahita ahereza uwo begeranye, icupa rikazenguruka akabari. Iyo harimo umuheha, buri wese ntiyashyira mu icupa umuheha we! Urumva ko mu tubari tw’urwagwa bitacika.”

Impuguke mu by’ubuzima Dr. Anicet Nzabonimpa, we avuga ko usibye kuba gusangira hakoreshejwe igikoresho kimwe ari bibi, gusangirira ku muheha byo biba biteye ubwoba, kuko ngo iyo umuntu asomye hari amatembabuzi, asubira inyuma mu muheha, bityo kwanduzanya bikaba byoroshye.

Yagize ati: “Si byiza ko abantu basangirira ku muheha umwe kuko amacandwe ubwayo ashobora kuba arimo mikorobe zatuma umuntu yandura indwara zinyuranye, ni ngombwa ko buri wese agira igikoresho cye bwite, indwara nyishi zikomoka ku mwanda wo  mu kanwa zishobora kwiyongera mu gihe bakoresha nk’uwo muheha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Théobald, na we ashimangira ko mu bice bimwe na bimwe by’aka karere hakiri bamwe bakinywesha imiheha, ariko kandi agasaba ko babicikaho

Yagize ati: “ Ni byo koko nko mu nkengero z’umujyi wa Musanze haracyari bamwe mu baturage bacyumva ko kunywera ku muheha umwe aria bantu benshi aribwo busabane n’urukundo, aha navuga abageze mu zabukuru, ibi rero  mu nama zose dukorana n’abaturage dukunzekubivugaho ko gusangirira ku muheha umwe bikurura indwara zinyuranye zo mu kanwa, turasaba abaturage gukomeza kwirinda indwara mu buryo bwose kuko buriya gukoresha umuheha umwe byatera nka ziriya ndwara z’ubugendakanwa n’ibindi.”

Zmwe  mu ndwara zishobora kwanduza umuntu biturutse ku kunywera ku  muheha harimo nka  Hepatite B na C ni indwara zifata umwijima kandi zishobora kwandura binyuze mu matembabuzi y’umubiri  nk’uko impuguke mu by’ubuzima zibivuga.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
ka says:
Gashyantare 12, 2025 at 10:01 pm

ibi bintu buracyabaho se???

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE