Hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe igwa

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2025, kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 20, hateganyijwe imbvura isanzwe igwa muri icyo gihe.

Icyo kigo cyagaragaje ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70, ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura iri hagati y’iminsi ibiri n’itandatu.

Mu bice byinshi by’Igihugu imvura iteganyijwe kugwa kuva tariki ya 11 kugeza tariki 14 ndetse n’itariki 17 naho mu minsi isigaye y’iki gice imvura iteganyijwe mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu. Ubushyuhe muri rusange buteganyijwe bukazaba ari nk’ubusanzwe buboneka muri iki gice mu Gihugu hose.

Imvura iteganyijwe

Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70 ni yo iteganyijwe mu Gihugu, ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice, iteganyijwe mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu bice byinshi by’Akarere ka Rutsiro n’iby’Uburengerazuba bw’Uturere twa Karongi na Nyamagabe ndetse n’igice gito cy’amajyarugu y’Akarere ka Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 60 iteganyijwe mu Karere ka Rubavu, henshi mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero na Huye, amajyepfo y’Akarere ka Gisagara no mu bice bisigaye by’Uturere twa Rutsiro, Karongi na Nyamagabe.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Ruhango, Muhanga, Gakenke, ibice byo hagati by’Uturere twa Gisagara na Burera, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyanza na Gicumbi n’ahasigaye mu Turere twa Huye, Ngororero, Nyabihu na Musanze.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe mu Karere ka Rulindo, mu bice byinshi by’Uturere twa Gicumbi na Kamonyi, ibice byo hagati by’Uturere twa Ruhango, Nyanza na Gisagara ndetse n’ibice bisigaye by’Uturere twa Muhanga, Gakenke na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, Amayaga, Uturere twa Bugesera, Ngoma na Rwamagana, henshi mu Turere twa Kirehe na Gatsibo, uburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza n’amajyepfo y’Akarere ka Nyagatare.

Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20 uretse amajyaruguru y’Akarere ka Nyagatare hateganyijwe imvura nke, iri hagati ya milimetero 0 na 10.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu na Nyabihu ndetse no mu Kibaya cya Bugarama.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe henshi mu Gihugu uretse mu gice kinini cy’Umujyi wa Kigali n’icy’Uturere twa Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, uburasirazuba bw’Uturere twa Bugesera, Gatsibo na Kamonyi, amajyaruguru y’Uturere twa Kayonza, Muhanga na Rusizi ndetse n’uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Nyamagabe hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.  

Ubushyuhe buteganyijwe

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 32, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 18.

Muri iki gice cya Kabiri cya Gashyantare, mu gice kinini cy’Akarere ka Bugesera n’icy’Umujyi wa Kigali, Amayaga, uburasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 30 na 32.

Ibice byinshi by’Uturere twa Musanze na Nyabihu, uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.

Ahateganyijwe gukonja cyane ni mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Nyaruguru, uburengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyamagabe, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 10.

Ahenshi mu Turere twa Gatsibo na Kayonza, ibice bike byo hagati by’Umujyi wa Kigali, amajyaruguru y’Akarere ka Kirehe n’amajyepfo y’Akarere ka Nyagatare, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 16 na 18.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE