Nyagatare: Barinubira kudacanirwa kandi amashanyarazi yarahageze

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mugali, Akagali ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare bavuga ko bababazwa no kuba barubakiwe umuyoboro w’amashanyarazi nyamara amezi akaba abaye atanu badahabwa cash power ngo batangire gucana.

Aba baturage bavuga bamaze igihe kirekire basaba kugezwaho amashyanyarazi leta ikabumva ikabubakira umuyoboro w’amashanyarazi ugera muri uwo mudugudu, barabyishimiye banizeye ko bahita bacanirwa, gusa ngo batunguwe no kuba nyuma yo gushinga amapoto gahunda yo kubacanira yarahagaze ntibamenya impamvu.

Kuri ubu ngo amezi ashize ari atanu nta kanunu ko kuzahabwa cash power aho basaba ko ababishinzwe babakemurira ikibazo.

Kayinamura Laurent agira ati: “Tukibona abaje gushinga amapoto twarishimye tuzi ko imyaka twamaze turi mu kizima turuhutse. Amapoto yashinzwe mu kwezi kwa munani hashyirwaho insinga mu kwa cyenda ndetse umuriro barawurekura uzamo ariko ntacyo bitumariye kuko utagejejwe mu nzu zacu.”

Akomeza agira ati: “Twasabwe ibyangombwa hanapimwa uburebure bwa buri nzu n’aho ipoto iri kugira ngo batumanikire cash power ariko kuva babijyana amezi atatu arashize batarazituzanira.Twifuza ko baduha cash power natwe tugacanirwa nk’abandi”

Mukayisire Anet na we agira ati: “Twari tunyotewe no kubona amshanyarazi, abenshi banateguye imishinga bashobora gukora mu gihe babonye umuriro ariko byose byaheze mu ntekerezo. Kugeza ubu nta makuru dufite ku cyahagaritse kuduha amashanyarazi yari yanageze mu mbuga zacu bikaza kudindira, ayo mashanyarazi yagombaga kuba ari kuturuhura kujya kogoshesha abana kure, akanadufasha guca ukubiri n’umwijima.”

Umuyobozi w’ishami rya REG riri i Nyagatare Benoit Niyonkuru yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi kandi kiri hafi gukemurwa, ko habayeho ikibazo cy’ibikoresho bike hategerezwa ko bagezwaho ibindi.

Ati: “Uriya mudugudu wari wahawe amashanyarazi mu buryo bwihariye kuko wari warasigaye hagati udacaniwe, ariko nyuma yo kuwuhageza tugira ikibazo cy’insinga zashize (izifashishwa kuva ku ipoto zigera ku nyubako) byatumye dukererwaho. Abaturage twabaha icyizere ariko ko twasabye ibindi bikoresho kandi biri hafi kutugeraho, aho mu kwezi kumwe rwose tuzabagereza amashanyarazi ku nzu zabo.”

Akomeza agira ati”Hari igihe rero umuturage umwe ashobora kugira ikibazo cyihariye akaba yaza akadusaba cash power kuko zo zirahari icyo gihe tumusaba kwigurira urutsinga ahantu hazwi tukaba twamufasha agacanirwa. Gusa ibi ntabwo ariyo gahunda keretse iyo yagaragaje impamvu idasanzwe n’ubuyobozi bwafasha gusobanura.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abataratanga ibyangombwa gukomeza kubitanga kugira ngo iyi gahunda nisubukurwa igikorwa kizakorerwe rimwe ntawucikanwe.

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko ikibazo kizwi kandi bari kugikurikirana abaturage bagacanirwa.

Ati: “Ni byo bariya baturage ntibarahabwa cash power ariko twavuganye n’ababishinzwe, batubwira ko ibikoresho byari byarashize ariko ko basabye ibindi, nibihagera bahera aho igikorwa cyari kigeze, bahe abaturage insinga zigera ku nzu zabo Ndetse na cash power.Turabikurikiranira hafi kuko guha abaturage amashanyarazi biba biri mu mihigo yacu.”

Kugeza ubu gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare bigeze ku kigero cya 77%, aho ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hari indi mishinga migari iteganyijwe muri uyu mwaka izatuma imibare y’abagerwaho n’amashanyarazi bakomeza kwiyongera.

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE