Karongi: Barashima ko Girinka yabakamiwe bamaze kubyara impanga

Umuryango wa Nzabahimana Yohana utuye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, urashimira Leta y’u Rwanda yabahaye Girinka ubwo bari bamaze kubyara impanga umugore yarabuze amashereka n’amafaranga yo kugura amata ari ntayo bafite.
Ubwo baganiraga na Imvaho Nshya, uyu muryango wa Nzabahimana Yohana n’umugore we Mukeshimana Constantine bavuze ko batabona uko bavuga Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kubera uburyo yabafashije gukamira abana babo ndetse ikanabaha n’intangiriro yo kwiteza imbere.
Nzabahimana yagize ati: “Mbere y’uko bampa iyi nka, umugore wanjye yari atwite. Yagiye kwa muganga ku Kibuye agezeyo bamubwira ko atwite impanga, ntangira kwibaza uburyo aba bana bazabaho, nta mata mbabonera biranyobera. Ubwo igihe cyarageze ndabyara, nyina atangira kubura amashereka n’amafaranga yo kugura amata ahoraho akambera ikibazo.”
Yakomeje agira ati: “Ariko Leta y’Ubumwe ndayishima, kuko yarebye uko mpagaze, ikantekerezaho ikabona ko yamfasha ikampa inka izajya idumuha amata, bariya bana babasha gukura, none ubu barakuze.”
Agaragaza ko kubera ubuzima yari abayemo, inka yamubereye igisubizo.
Ati: “ Twari tubayeho nabi kuko kubona ibitunga abana 3 twari dufite muri icyo gihe bakajya no kwiga, byaratugoraga.
Njye nari nzi ko umwana avuka akonka ibere gusa, ariko kubera ko nyina yabuze amashereka byansabye ko ntangira kubagurira amata, nkazajya ngura kuri litiro ku mafaranga y’u Rwanda 300 bakayanywa ariko bamaze kumpa inka, bahise bagira ubuzima bwiza, ni abana bakuze neza ubona ko nta kibazo bahuye nacyo.”
Umugore we yagize ati: “Mu mwaka wa 2018 ni bwo natangiye kubura amashereka bitewe n’imibereho mibi, icyo gihe nabyaye abana babiri, kwiyakira birananira bitewe n’uko nta mafunguro meza y’umubyeyi nabonaga cyangwa imbuto, noneho nkaba na magara make. Ubwo ngira ikibazo, umugabo agahanyanyaza wenyine ariko bikanga.”
Yakomeje agira ati: ”Twaje guhabwa inka, tuyitaho ibyara iya mbere ipfuye iya kabiri turayitura. Iyi nka, yambereye igisubizo, ubu abana banjye ni ibisore, bariga ntabwo babura amakayi ntabwo babura amakaramu mbese ndashimira Leta yacu y’Ubumwe.”
Mukeshimana Constantine yashimiye Perezida Paul Kagame, washyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Ati: “Kugeza ubu mumfashe gushimira Perezida wacu Paul Kagame, washyizeho gahunda yo koroza Abanyarwanda kuko nanjye nayigiriyemo umugisha, yarankamiye, abana banjye bageze mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kandi baratsinda. Ndanashimira abaturanyi bampisemo mbikwiriye.”
Mu byo Girinka yabafashije harimo gusana inzu
Umuryango wa Nzabahimana Yohana na Mukeshimana Constantine uvuga ko uretse gukamira abana babo, kuri ubu babasha guhinga bakeza babifashijwemo n’ifumbire bahabwa n’iyo nka, bakaba bafite n’icyerekezo cyiza bigendanye n’aho baturutse.
Nzabahimana Yagize ati: “Mbere hari ubwo nabonaga ikiraka nkajya mu buyede, nabona ushaka umucanga nkajya kuwutunda, bigasaba ko ayo mafaranga ari yo nzana mu rugo kandi noneho n’ubutaka ari ntabwo bikambera ikibazo kuko umugore akenshi wasangaga ari we wita ku bana hano mu rugo.”
Yongeyeho ati: “Ubwo nkimara kubona inka, nahise mbona izindi mbaraga zirimo amata nakamaga litiro 4 ku munsi, aya mu gitondo akaba ay’abana aya nimugoroba tukayagurisha, n’ifumbire tugakoreshaho imwe, indi bakaduha nk’ibihumbi 10 mu byumweru bibiri nayo ikadufasha.”
Avuga ko iyi nka yabafashije gusana inzu yabo, bagatangira guhinga tugabane (uruterane), ndetse ubu bakaba basarura ibishyimbo biri mu mifuka ibiri.
Ati: “Iyi nka ntarayibona, inzu yanjye ntabwo yari iteye sima, ariko urabona ko nabikoze mbikesha iyi nka kuko uko ngurishije ifumbire njya mu matsinda, nahembwa nkagura sima, ndetse nkanakodesha umurima wo guhinga ubundi 12 000 Frw yo mu mata mbona buri kwezi agafasha mu rugo mu guhaha no mu tundi tuntu mu rugo.”
Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yaganiraga na Imvaho Nshya, yagaragaje ko bashimira cyane abaturage bahabwa inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda bakazifata neza kugeza zibagiriye akamaro.
Yagize ati: “Turashimira rero abaturage bahabwa inka bakazifata neza kuko ari yo ntego ya Girinka, ni uguteza imbere abaturage bakikura mu bukene.”
Uyu muryango ushima Girinka uvuga ko ufite gahunda yo kugura umurima w’urutoki, kugira ngo bajye babona umusaruro uhagije bakomeze no kwiteza imbere.
Abana babo kuri ubu bafite imyaka 6 y’amavuko bakaba biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
