Gisagara: Mukindo barasaba ko isoko bubakiwe ryahabwa amazi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abatuye Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bavuga ko isoko bubakiwe rikwiye gushyirwamo amazi mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Umwe mu batuye uwo Murenge mu Kagali ka Gitega avuga ko ashimira ubuyobozi ko bwabubakiye isoko ariko akifuza ko ryagezwaho amazi.

Ati: “Ni byo pe ubuyobozi bwadufashije ntabwo tuzongera kurema isoko tunyagirwa, ariko ririya soko turifuza ko rigezwaho amazi kugira ngo tubashe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda zikunze kuboneka ahahurira abantu benshi.”

Mugenzi we na we wo mu Kagali ka Gitega avuga ko ubuyobozi bwabafashije gukemura ikibazo cyo kurema isoko banyagirwa bukwiye no kurishyiraho amazi kugira ngo batazarwara indwara ziterwa n’umwanda.

Ati: “Ubuyobozi bwarakoze kudukura kuzuba no mu mvura aho ibicuruzwa byacu byangirikaga, rero rwose nibudufashe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda bushyire n’amazi kuri ririya soko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga

Jerôme, avuga ko iki kibazo hari gushyirwa imbaraga mu mirimo yo kuhageza amazi.

Ati: Turi gukora cyane kugira ngo ibikorwa byo kugeza amazi ku isoko byihute, turinde abaturage ingaruka bashobora guterwa no kuba nta mazi agera mu isoko kandi bizakorwa hifashishijwe imashini iyungurura amazi mu gihe hategerejwe uruganda rw’amazi rugiye kubakwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura.”

Mu gihe abo baturage bo mu Murenge wa Mukindo bifuza ko isoko ryabo rigezwaho amazi, ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 333.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara butangaza ko muri rusange muri ako Karere hakiri icyuho cy’amazi meza ataragezwa mu Mirenge yose, kuko kuri ubu kugeza amazi meza ku baturage kageze ku gipimo cya 72%.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE