Rusizi: Barinubira iyangirika ry’umuhanda ujya ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki

Abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi bagana ikigo nderabuzima cya Rwinzuki, baratabariza umuhanda Butambamo-Murya- Rwinzuki wangiritse bikabije ku buryo bisa n’ibitagishoboka mu bihe by’imvura nyinshi ko imbangukiragutabara yahakura umurwayi ngo imugeze ku muhanda munini wa Kaburimbo ukomereza ku bitaro bya Gihundwe.
Bavuga ko hari agace kawo kareshya n’ikilometero kari mu Kagari ka Murya, kabaye ibinogo bisa ku buryo mu mvura nyinshi birekamo amazi akuzura, ibinyabiziga ntibibashe kuhanyura, bigahagarika urujya n’uruza, ari abajya mu isoko, n’abajya kwivuza.
Simpunga Jean Baptiste utuye muri uwo Murenge, yabwiye Imvaho Nshya ko wari warashyizwemo laterite mu myaka 15 ishize, iza gushiramo ntiyongera gushyirwamo ngo utsindagirwe neza, ugenda wangirika buhoro buhoro kugera ubwo ubu usa n’utakiri nyabagendwa ku binyabiziga.
Anavuga ko muri 2013 ari bwo iki kigo nderabuzima cyatangiye gukora, uko ibinyabiziga byahajyana binahava, ugenda wangirika kugeza ubu wabaye nabi cyane.
Ati: “Ubu waracukuritse cyane ku buryo imbangukiragutabara idashobora kuza gufata umurwayi cyangwa umugore uri ku nda ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki. Hari aho igera ntiharenge, bigasaba ko umurwayi akurwa ku kigo nderabuzima mu ngobyi ya kinyarwanda, akagezwa aho imbangukiragutabara iri akabona kujyanwa ku bitaro.”
Anavuga ko hari igihe inyeranyereza ikaharenga imvura itaguye, yaba iri ku kigo nderabuzima imvura ikagwa, ntibe ikihavuye,umurwayi cyangwa umugore uri kunda bakaba bahagirira ibibazo bikomeye byanavamo kuhaburira ubuzima.
Mugenzi we Mbarushimana Ernest uhagarariye Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Nzahaha, avuga ko hari abagore benshi bagiye bagera ku bitaro bananiwe cyane n’abana bananiwe, kuvuka bikagorana kubera uyu muhanda.
Avuga kandi ko igihe kinini imbangukiragutabara yagiye iza igasaya muri ibyo binogo, bigasaba ko uwo yari ije kureba agomba kuba yifite ngo harebwe uburyo yakwigeza ku bitaro ubwe, cyangwa agahekwa mu ngobyi ya kinyarwanda.
Ati: “Twagiye duhura n’ingorane nyinshi, cyane cyane ku bagore batwite byabaga byananiranye ku kigo nderabuzima bisaba ko bajya ku bitaro. Ikibazo tukigeza ku Murenge no ku Karere, n’abayobozi badusura tukakibereka bakatwizeza ubuvugizi ngo gikemuke, bikaba iby’ubusa, ariko aho bigeze hari igikwiye gukorwa, bitabaye ibyo n’ubuzima bw’abantu buratangira kuhaburira.”
Yakomeje avuga ko hari abagiraneza b’abataliyani bigeze kubaha imbangukiragutabara mu 2016, ihageze kubera uwo muhanda mubi ntiyahamara kabiri kuko wayinaniye, byagaragaraga ko yakoreshwa mu mihanda myiza, inzego zibakuriye z’ubuzima zirayitwara n’ubu ntibarabona indi.
Ati: “Iyo tugira umuhanda mwiza ntituba twaratwawe iyo mpano yacu ngo tube uyu munsi nta yindi dufite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha Niyibizi Jean de Dieu, avuga ko bimaze kugaragara ko uyu muhanda uteza ibibazo byinshi abaturage, cyane cyane iby’ubuzima n’ubuhahirane, Akarere kabemereye imonyi kabasaba ariko kuyitwarira no kuyitsindagirira, bikaba ari byo bikibagoye.
Ati: “Ubundi ikorwa ryawo ryose kugira ngo ube utsindagiye neza ryagombye kureba Akarere. Ariko kuko kavuga ko nta bushobozi gafite, katwemereye kutubonera laterite tukayitwarira kandi Umurenge nta ngengo y’imari yabyo uba ufite. Bisaba umufatanyabikorwa ufite imodoka, ubyemera kuko kuvana iyo laterite aho iri kuyigeza kuri uwo muhanda inshuro imwe ni amafaranga y’u Rwanda 40 000.”
Avuga ariko ko hari uwari wabemereye kubatwarira amaturu 10, ko nava mu bindi yakoraga akayibatwarira, uku kwezi kwa 2 kurangira nibura ibyo binogo bisibwe imodoka zikaba zahaca, ko nubwo atari igisubizo kirambye, cyafasha mu gihe gito, hakagenda hashyirwamo indi uko wangiritse.
