Nyaruguru: Urubyiruko rwiyise ‘Abatasi’ rwiyemeje guhashya igwingira n’umwanda

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bamaze kubona Umurenge wabo by’umwihariko Akagali kabo kaza mu myanya ya nyuma mu kurwanya igwingira n’umwanda, bafashe ingamba zo kwiyita ‘Abatasi’ kugira ngo bafashe ubuyobozi kurandura ibyo bibazo.
Uwimana Triphine umwe muri uru rubyiruko rugize itsinda, avuga ko kwiyita ‘Abatasi’ babikoze mu rwego rwo gutata ahari ibibazo bibangamiye imibereho myiza cyane cyane bishingiye ku mwanda n’imirire mibi ku bana.
Ati: “Rero tujya kwiyita ‘Abatasi’ Akagali kacu kazaga mu myanya ya nyuma mu kurwanya umwanda n’imirire mibi ku bana, noneho twiha intego yo kujya dutata ahari ibibazo by’umwanda n’abana bafite imirire mibi, noneho tugatungira urutoki abayobozi bakagira icyo babikoraho.”
Mugenzi we witwa Nsanzumuhire J.Bosco avuga ko gutata bagatungira urutoki abayobozi byagenze aho babyongeraho na bo kugira uruhare mu gukemura ibyo bibazo.
Ati: “Ubutasi bwacu nk’Abatasi twabonye bidahagije gutungira urutoki abayobozi, noneho natwe dutangira kujya tubyikorera, aho tubonye batagira ubwiherero tukajya kubwubaka, ndetse tukanubakira inzu abatishoboye ubundi tukubaka uturima tw’igikoni tugatera imboga zifasha kurwanya imirire mibi ku bana”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Assumpta Byukusenge avuga ko ubuyobozi bushimira Urubyiruko rwiyise itsinda ry’Abatasi, kuko ibyo rukora mu guhangana n’ibibazo by’isuku n’isukura hamwe no kurwanya imirire mibi ku bana biragaraga.
Ati: “Ruriya rubyiruko rwibumbiye mu itsinda ry’Abatasi, rwose dushima uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi ku bana n’umwanda, kuko usanga aho bari ibikorwa byo kubakira abatishoboye ubwiherero n’inzu babijyanamo n’ubuyobozi ubundi bagakangurira imiryango kugaburira abana indyo yuzuye. Rero turabashima kandi nk’ubuyobozi turabashyigikiye mu butasi bwabo.”
Akomeza avuga ko urubyiruko rwiyise Abatasi ari izina ryiza, kuko mu kivugo cyabo bihaye kivuga ko batata, bakataka bakanakemura.
Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ry’Abatasi rugera ku bantu barenga 200, aho ibikorwa rukora birimo Ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bwa kawa, rumaze no kubakira imiryango 18 ubwiherero bwujuje ibisabwa, kubaka uturima twigikoni no kwigisha imiryango guteka indyo yuzuye.
Imibare itangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugu yavuye mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, igaragaza ko kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana, aka Karere kari kuri 28%, bavuye kuri 39% mu mwaka wa 2020.
